Abafana ba Rayon Sports bashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha ikipe ya rayon sports mu kubaka ikipe iryana izatwara igikombe umwaka utaha.
Uretse ibi kandi aba bafana biyemeje gufasha ikipe kwita ku bakinnyi muri iki gihe bari mu biruhuko iwabo.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 nyakanga nibwo iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa n’abaperezida ba za Fan Clubs binyujijwe ku rubuga bahuriraho rwa Fan Base ruhuza za Fan Clubs zose za Rayon Sports.
Guhera uyu munsi buri fan Club izajya imenya ibyo igomba ikie mu gihe Fan Clubs zifite ubushobozi zagiye zifata ibyemezo ku mafaranga zatanga.
Uretse Fan Clubs zinyuranye zagiye zifata uyu mwanzuro, hari n’abafana ku giti cyabo bagiye bafata umubare wamafaranga bazajya batanga kugira ngo iyi kipe idakomeza guhura nibibazo byamafaranga.
Uwitwa Rukundo Fidele usanzwe akuriye akanama ka Discipline muri Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kugira uruhare mu kugurira rayon sports kugra abakinnyi binyuze mu gukanda akanyenyeri.
Jean fidel , Perezida wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa cyamushimishije cyane ndetse ngo asanga abafana bakomeje kwita ku ikipe yabo.
Ati ” Ndashimira cyane abafana ba Rayon Sports umutima w’urukundo bagaragarije ikipe yabo bikaba ari umwenda bashyize mu bayobozi kubaha igikombe.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizatanga umusaruro cyane bigafasha abakinnyi kudahura n’ibibazo by’ubukungu muri iki gihe abakinnyi bari mu biruhuko.
Kuri ubu Iyi kipe ikomeje gushakisha uko yakwiyubaka igatwara ibikombe cyane ko imaze imyaka itatu idakora ku gikombe icyaricyo cyose.