Intambara iri kuba hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta ya Congo FARDC ikomeje gufata indi ntera, ndetse uko bukeye nuko bwije hagenda hasohoka amakuru mashya kubyerekeye iyintambara. kurubu hazindutse havugwa amakuru y’inca mugongo,aho bivugwako bamwe mubasirikare ba FARDC baba baragambaniye umukuru w’igihugu. wakwibaza uti byagenze gute? komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa.
Ubwo abarwanyi ba M23 bafataga umujyi wa Bunagana,hari kuwa 13 Kamena 2022, bamwe mubasirikare bakuru barimo n’abakomeye mubarinda uyumunyacyubahiro, bahaye isezerano Perezida Felix Kisekedi ko bagiye gutegura igitero simusiga bakakigaba kubirindiro bya M23 yari yamaze kwimukira mumujyi wa Bunagana,bityo aba barwanyi bakaba bakwimuka muri uyumujyi wa Bunagana ugasubiranwa n’ingabo za leta nkuko byahoze.
Ubwo igitero cyambere ingabo zaleta zagabye kuri aba barwanyi cyafataga ubusa ndetse bamwe mubasirikare bato ba FARDC bakaza kuhatikirira, byatumye izingabo za FARDC zihimba ikinyoma cyo gushyigikira gutsindwa kwabo maze bavugako u Rwanda na Uganda baba bari inyuma ya M23 ndetse ngo akaba ariyo mpamvu baba bananiwe gutsinda aba barwanyi. ibi byahise biterwa utwatsi na M23 ndetse bavugako atari byo ko ntankunga nankeya ituruka ahariho hose bigeze babona.
Ubwo perezida Kisekedi yarabonyeko operation yambere itagezweho, byatumye yohereza umwe muba jenerali bakomeye mubamurindaga ariwe Jenerali Chico ndetse uyumu Jenerali akaba yaraje avugako azaza agahamba abarwanyi ba M23 muri Bunagana. operation yambere uyumugabo yakoze,yaje kuraswa ndetse bivugwa ko yahise yihutanwa kwa Muganga i kinshasa aho yagiye muri Kajugujugu ya MONUSCO. ibi nabyo bituma abasirikare ba Congo bakomeza gutinya.
Umwe mubasirikare bakuru kandi bari hafi ya Perezida Felix Antoine Kisekedi batangarije radio ijwi ry’amerika dukesha ayamakuru ko president Felix Kisekedi yaba yaragambaniwe nabamwe mubasirikare be, aho uwabitangaje yavuze ko bimwe mubyo Kisekedi ashingiraho avugako yagambaniwe aruko iyo bapanze igitero kuri izinyeshamba za M23 basanga zabimenye ndetse ziteguye kandi zikanatsinda. yatangaje kandi hagiye gushakwa uwaba waragambaniye igihugu maze yamenyekana akaba azatwikwa ahagaze.