Kuva hakwaduka intambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya DR Congo FARDC, Leta y’iki gihugu yakomeje gushinja u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’iyi ntambara rutera inkunga umutwe wa M23. Umwuka mubi wahise uzamuka hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse abaturage batangira kwigaragambya bamagana u Rwanda. Abavuga ikinyarwanda muri DR Congo bahise batangira guhigea bagahohoterwa ndetse hari n’abishwe n’ubwo imibare yabo itazwi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye muri Congo bagiye bakangurira abaturage kwamagana u Rwanda. Ndetse biza guhindura isura ubwo hatangiraga guhigwa abanyarwanda baba muri Congo. Uwitwa ko avuga ururimi rw’ikinyarwanda yarahizwe niyo yaba umukongomani ariko akaba avuga ikinyarwanda. Amashusho ateye ubwoba yaturukaga mu migi nka Kinshasa yagaragazaga abaturage bari guhohoterwa n’abakongomani bitwaje intwaro zirimo imihoro babashinja gusa kuba abanyarwanda.
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya yabwiye BBC ko n’ubwo hari abagiye bahohoterwa atari ibintu Leta ya Congo yateguye cyangwa ngo ibigiremo uruhare. Ngo ahubwo abafashwe bakwirakwiza amagambo y’urwango ku bavuga ikinyarwanda barahanwa ndetse n’amaradiyo abikora arahanwa.
Minisitiri Patrick Muyaya ati ” dufite Abanyekongo bavuga ikinyarwanda kandi tubanye neza. No muri leta dufite abo dukorana bavuga ikinyarwanda. Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo avuga ikinyarwanda. Ubwo rero umuntu ntiyavuga ko ari ibintu biri rusange, ntiduhakana ibyabaye, kuko byarabaye kubera abantu b’intagondwa. Ariko si umugambi wateguwe cyangwa ngo ube uri gukurikizwa hose. Ubu igipolisi cyafashe abantu bavuze amagambo yibasira Abanyekongo b’abatutsi. Byumvikane neza rero muri DR Congo nta politiki ihari yo gutoteza abantu runaka.
Muri iki cyumweru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateranye inama y’umutekano irimo n’abahagarariye amoko yose, maze ifata imyanzuro ko ibikorwa byibasira abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bihagarikwa uzongera kubifatirwamo agahanwa. Mu mugi wa Uvira bari bafite gahunda y’imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bahita bayihagarika.
N’ubwo Leta ya Congo ivuga ko itari mu mugambi wo guhohotera abavuga ikinyarwanda, ku rundi ruhande hari abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hakiri inama zikorwa rwihishwa. Ngo bahora bacyurirwa ko ari abanyarwanda kandi ko bazabagirira nabi.