Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Polisi yabohoje abana b’ abakobwa 35 bakoreshwaga uburaya.

Polisi y’ igihugu ya Nigeria yavuze ko yabohoje abana b’ abakonwa 35 bari imbohe z’ imitwe y’ abagizi ba nabi yabacuruzaga nk’ indaya mu Mujyepfo ashyira y’ Uburasirazuba bw’ icyo gihugu.

Itangazo rya Polisi yo muri leta ya  Anambra iherereyemo umujyi wa Nkpor abo bana bacururizwagamo, ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo, Tochukwu Ikenga, rivuga ko bababohoje nyuma yo kugaba igitero kuri hotel bari barahishwemo.

Abo bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 17. Bamwe muri bo bari baratewe inda kugira ngo babyare abana hanyuma abo bagizi ba nabi babagurishe. Bane muri bo baratwite.

Abantu batatu bakekwaho kuba muri uwo mugambi bafashwe bafatanwa imbunda n’agera ku $2,112. Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria, yavuze ko abo bantu batatu barimo gukorwaho iperereza kandi ko bazahabwa ibigano bikwiye nyuma yaryo.

Si ubwa mbere Polisi y’iki gihugu ibohoza abana b’abakobwa bafatwa bunyago bakajyanwa gucuruzwa no guterwa inda kungufu ngo babyare abana bo kugurisha.

Mu kwezi gushize nabwo hagaruwe umwana wari wagurishijwe $855 muri leta ya Ebonyi ndetse mu bihe byashize hari n’abagiye bagurishwa ku $168 asaga Frw ibihumbi 170 gusa.

Related posts