Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ohh Wamwana mwiza mwakunze dore uko yabaye | Twarize twese tumubonye | NIBA UGIRA UBWOBA BIRAKURENGA.

Iyi ni inkuru ibabaje y’umusore wahuye n’ubuzima bubi cyane akaba yararwaye indwara abenshi bise idakira Kubera uburyo ayimaranye imyaka myinshi abamuzi bavuga ko adashobora gukira.

Nkuko bigaragara ku muyoboro wa Youtube wa AFRIMAX dukesha iyi nkuru, Ikigali umusore witwa Olivier yarwaye indwara y’amayobera, Aha ni Ikigali, Igikondo niho Uyu munsi umunyamakuru wacu yanyarukiye kugira ngo arebe ukuri kubivugwa kuri Uyu musore witwa Olivier wahuye n’uburwayi bw’amayobera.

Uyu Kwitonda Olivier w’imyaka 18 y’amavuko niwe wahuye n’aka kaga kadasanzwe ko kurwara uruhu rukavuvuga rukamera nk’urwinyamaswa ziba mumazi.

Kwitonda umaranye iyi ndwara amezi agera Kuri atandatu yatubwiye ko byatangiye Azana akantu kameze nk’agafaranga kumubiri cg se igihushi ariko kaza kukuboko, uko yagendaga agashima ninako kakuze kageraho gakwira umubiri wose.

Kwitonda Olivier yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize aribwo indwara ye yakomeye nyamara ntiyahita ajya kwa muganga kuko yari yizeye ko birkiza nk’izindi ndwara zose zoroheje.

Olivier mu gahinda kenshi yabajijwe icyo abaganga bavuze kundwara ye asubiza avuga ko bamubwiye ko ari indwara y’uruhu idasanzwe nyamara ishobora gukira ariko hagakenerwa imiti ihenze cyane, akaba Ari nacyo gikomeza kumushengura ukuntu adafite uburyo bwamurengera kubera kuvukira mumuryango ukennye.

Olivier yatubwiye ko kandi inshuti ze zose biganaga zamushizeho kubera kumutinya, bamwe mubamukwena bamwita ingona kubera uburyo aba agaragara abatoteza bagakomeza kumwita inyamaswa.

Mubyukuri Uyu Kwitonda amaze amezi agera Kuri atandatu(6) adasinzira kubera Ubu burwayi bwe bwamushegeshe kuva akiri muto.

Mu Byukuri,Nyina umubyara unabana n’ubumuga yatewe na Jenocide yatangaje ko akomeza kubabazwa n’umwana we kuko suku byakangenze,

Mu ijambo rye Nyina umubyara wanacitse ukuguru yasoje asaba abagiraneza kubafasha ndetse no kubegera kuko aribyo bizagarura amahoro n’ibyishimo munzu yabo ndetse n’umuryango wabo muri Rusange.

Benshi mu baturanyi be bakomeje gutangaza ko uyu muryango ubayeho nabi cyane cyane mu kubona imibereho bakaba basaba abafite ubushobozi kuba bafasha uyu muryango.

Iyo ubajije abamuba hafi bavuga ko aho bageze byose babihanze Imana kuko ngo ntako bayagize ariko bikaba bikomeje kwanga ubuzima bw’uyu mwana bugana habi.

Related posts