Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

U Rwanda rwasabye ibisobanuro Congo nyuma y’ibisasu byatewe i Musanze

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda harimo ko u Rwanda rwasabye ibisobanuro Congo ku bisasu byatewe mu karere ka Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo mu Karere ka Musanze humvikanye iturika ry’ibisasu bigera muri bitatu byaguye ahantu hatandukanye muri aka Karere ko mu majyaruguru y’u Rwanda. Ibi bisasubikavugwa ko byaguye ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho bikekwa ko byavuye mu mirwano ishyamiranyije ingabo za DRC n’umutwe wa M23.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri uku kuraswaho maze mu itangazo yasohoye ivuga ko yasabye umutwe uhuriweho ushinzwe ibikorwa bya gisirikare ku impande zombi gutangira iperereza hakamenyekana impamvu y’uku kurasa ku butaka bw’u Rwanda. Muri iri tangazo kandi Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko ibisasu byatewe muri Musanze na Burera byangije ibintu ndetse bikanakomeretsa bamwe mu baturage.

Pasiteri Bello ngo abona ubukene buterwa n’ibyaha abantu bakora

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ni Col. Ronald Rwivanga avuga ko nyuma y’ibisasu byatewe i Musanze ubu umutekano umeze neza mu duce twarashweho. Abakomeretse ngo bahawe ubuvuzi ndetse n’ibyangiritse biri kurebwaho. Akomeza avuga ko u Rwanda rwasabye ko umutwe uhuriweho ushinzwe ibikorwa bya gisirikare( EJVM) utangira iperereza

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda risaba ubusobanuro ku bisasu byatewe i Musanze

Related posts