Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uwari warigize umupolisi akiba abaturage muri Mfulani bamufashe baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka

Umugabo w’imyaka mirongo itatu wari warigize umupolisi maze akiba abaturage mu gace ka Mfulani ko muri Afurika y’epfo abaturage bamufashe baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka ubundi umubiri we bahita bawutwika.

Uyu ngo yiyambikaga imyenda y’impuzankano(uniform) ya Polisi cyane cyane mu bihe byo mu mpera z’icyumweru maze agahagarika abaturage mu muhanda akabambura ibyo bafite byiganjemo amatelefone ndetse n’amafaranga. Yaje gufatwa rero n’itsinda rya bamwe mu batuye ako gace ka Mfulani banamufatana bimwe mu byo yari amaze kwiba.

Yafashwe mu gitondo cyo kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje, amakuru akavuga ko uyu wiyitaga umupolisi yagendaga mu modoka ye ndetse yambaye imyenda ya Polisi ariko itariho ibirango bya Polisi. Baramufashe rero baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka. Polisi yo muri aka gace ikaba ivuga ko yatangiye iperereza.

Uwari warigize Umupolisi abaturage bamufashe baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka

Abagize uruhare mu rupfu rw’uyu wiyitaga umupolisi bahise bahunga. Abaturage bavuga ko uyu wiyitaga umupolisi yari amaze igihe yarabifatiye akajya yiba abaturage uko ashaka kuko benshi bari bazi ko ari umupolisi wanyawe kubera yabaga yambaye impuzankano ya gipolisi.

Ngo uyu mugabo yagendaga kuri buri rugo agakomanga nk’umupolisi ufite ibyo ashaka gusaka muri urwo rugo maze yasanga nta muntu uri muri urwo rugo akiba ibikoresho nk’amatelevisiyo cyangwa ibindi byose bishobora kugurishwa. Mu ijoro ho ngo yahagarikaga abantu akabambura ibirimo amafaranga cyangwa telefoni ngendanwa.

Akimara gufatwa n’abaturage ngo yabasabye imbabazi ababwiza ukuri ko atari umupolisi ariko imbabazi n’impuhwe ntabyo bari bamufiyiye kuko ngo yari yarabarembeje niko kumufata baramuhondagura kugeza ashizemo umwuka.

Related posts