Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yves Rwagasore uba muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nizeye”, igamije gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye no kubibutsa ko bakwiye gukomeza kwiringira Imana.
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe, ndetse n’amasezerano yagiye imusohozwa. Yifuza ko ubutumwa buyikubiyemo bwagera ku bantu benshi, bukabafasha kudacika intege mu rugendo rwo kwizera.
Yves Rwagasore yasobanuye ko “Nizeye” atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari igihangano gikubiyemo ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo mu myaka myinshi.
Ati: “Nizeye yaje mu buryo bw’ubuhamya. Ni indirimbo nanditse ishingiye ku byo Imana yankoreye. Nyuma y’imyaka myinshi, uwabibara ntiyabishobora. Hari ibyo nabonaga bigoye ariko Imana ikabikuraho. Amasezerano menshi yarasohoye, andi na yo nizeye ko azasohora.”
Yavuze ko yahisemo izina “Nizeye” kubera ko rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, rimwibutsa gukomeza kwiringira Imana no kwizera ko isohoza ibyo yasezeranyije.
Ati: “Izina Nizeye rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwanjye; ko nkwiriye kubaho nizeye Imana kuko ntishidikanywaho, ikora icyo yavuze kandi ntishobora kwivuguruza.”
Yves Rwagasore yavuze ko yifuza ko abantu bari mu bihe bikomeye cyangwa bacitse intege bazumva iyi ndirimbo bakabona imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo.
Ati: “Umuntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege, Nizeye yongere imubere inkomezi, ibyiringiro byo gukomeza kugirira Imana icyizere yonyine, kuko ari yo umuntu yizera ntimukoze isoni kandi byose irabishoboye kubikora izabikora. Kwizera Imana ni urufunguzo rukingura imigisha yacu.”
Uyu muhanzi yavuze ko gutegura indirimbo bisaba imbaraga, kwihangana no kwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo ubutumwa bugere ku bo bugenewe.
Yongeyeho ko “Nizeye” iri mu buryo bwa live, kandi ko ifite umwihariko mu buryo yakozwe no mu itunganywa ry’amajwi ugereranyije n’indirimbo ze zabanje.
Yves Rwagasore yatangaje ko akomeje gukora kuri album ye ya gatatu yise “Ndakomeje”. Yavuze ko nyuma ya “Nizeye” azakomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zigamije kugeza ubutumwa bw’ivugabutumwa ku bantu benshi.
Afite kandi gahunda yo gutegura ibihangano bishya no gukora ibitaramo mu rwego rwo gukomeza umurimo we w’umuziki.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA YVES RWAGASORE YISE NIZEYE
