Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abacanshuro bari mu mujyi wa Uvira batangiye guhungira i Bujumbura mu Burundi, mu gihe bivugwa ko hari n’abasirikare b’u Burundi n’abarwanyi ba FDLR bambutse banyuze mu gace ka Sange.
Bamwe mu bacanshuro bari muri Uvira bambutse umupaka berekeza i Bujumbura mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Ukwakira 2026.
Andi makuru avuga ko hari ingabo za FDNB, igisirikare cy’u Burundi, n’abarwanyi ba FDLR bambutse mu Burundi banyuze i Sange, agace ko muri Teritwari ya Uvira.
Uvira n’uturere tuyikikije bikomeje kuba ahantu h’ingenzi mu ntambara yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu minsi ishize, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu karere yagaragaje ihindagurika ry’imirongo y’urugamba n’iy’imigendekere y’ingabo muri ako gace.
Kuva mu minsi mike ishize imirwano iri kwibanda mu duce twa Rugezi na Lubarika two muri moyen plateaux, mu rugamba abakurikiranira hafi intambara ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC na FRN bemeza ko rugambiriye umujyi wa Uvira.
Ni mu gihe na none amakuru avuga ko ingabo za Leta zo zigambiriye umujyi wa Bukavu, nyuma yo kohereza ingabo nyinshi mu kibaya cya Rusizi.
Abacanshuro babaga muri Uvira n’ingabo z’u Burundi batangiye Kuva ku butaka bwa RDC, mu gihe amakuru avuga ko mu gihe FRN yaba itangije urugamba rwo gusubira muri Uvira Abarundi bateganya kuyirasaho bari ku butaka bw’igihugu cyabo, mu rugamba bateganya kwifashishamo imbunda zirasa kure.
