Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru, utuye muri Canada, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Senga”, anasobanura uko igitekerezo cyo gukora album ye yise “Ku Musozi” cyamujemo nyuma y’igihe ayisengera.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album yayikoze agamije kugeza ku bantu ubutumwa bubashishikariza gusenga, gukomeza kwizera Imana no kudacika intege mu bihe bikomeye.
Album “Ku Musozi” yasohotse muri Werurwe 2026, igizwe n’indirimbo esheshatu. Muri zo harimo “Imigambi Yawe”, “Umutima Mushya”, “Urumukiza”, “Ushimwe” na “Senga”.
Nkuru yavuze ko indirimbo eshanu zo muri iyi album zamaze gusohoka, kandi ko zose zifite amashusho.
Etienne Nkuru yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi album cyamaze igihe mu mutima we, ariko ko yabanje kubura uburyo n’ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa. Yakomeje gusenga, asaba Imana kumufasha kubona uko yatangira uwo mushinga.
Yasobanuye ko igihe kimwe, ubwo yari yagiye muri Afurika, yumvise afite icyifuzo gikomeye cyo gutangira gukora iyo album. Urwo rugendo yari yararuteguye anagamije gusura abana b’imfubyi n’abapfakazi asanzwe afasha mu Burundi.
Yagize ati: “Nagize igihe nifuza kubikora, nkabishyira mu isengesho, ariko nkabura uko nabikora. Umunsi umwe numvise mfite icyemezo cyo kubikora. Nagiye muri Afurika, ngeze yo numva umutima unyemeza ko nakora iyi album. Imana yaradufashije, mu cyumweru kimwe turabitegura birakunda.”
Mu gusobanura impamvu yahisemo kwita album ye “Ku Musozi”, yavuze ko iri zina rifitanye isano n’isengesho ndetse no gushaka ibisubizo ku Mana.
Ati: “Twahisemo kuyita Ku Musozi kubera ko tumaze igihe kinini tubisengera. Mu yandi magambo, ni ho ibisubizo bishobora kubonekera. Umusozi ni ikimenyetso cyiza cy’ahantu umuntu ashobora kujya gusenga, akabona ibisubizo no mu gihe abandi babona ko ibintu bidashoboka.”
Yongeyeho ko ubutumwa bukubiye muri iyi album bugamije kwibutsa abantu ko badakwiye gutakaza icyizere mu gihe bahuye n’ibibazo, ahubwo bakwiye gukomeza kwegera Imana no kuyisaba ubufasha.
Mu ndirimbo “Senga”, Etienne Nkuru yibutsa abantu ko isengesho ridakwiye kuba iry’igihe umuntu afite ibibazo gusa, ahubwo ko rikwiye kumuherekeza mu bihe byose by’ubuzima.
Yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugenewe abantu bose, baba bishimye, banyuzwe n’ubuzima cyangwa bahanganye n’ibigeragezo bibaca intege.
Ati: “Ubutumwa burimo ni ukwibutsa abantu gusenga. Waba unezerewe cyangwa unaniwe, senga. Gusenga ni yo ntwaro Umukristo ashobora gukoresha kugira ngo atsinde abanzi be.”
Uyu muhanzi yavuze ko yifuza ko indirimbo ze zafasha abantu gukomeza kwizera Imana, cyane cyane mu bihe baba bumva bananiwe cyangwa babuze ibisubizo ku bibazo bahanganye na byo.
Nubwo igitekerezo cya album “Ku Musozi” cyaje gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Nkuru yavuze ko urugendo rwo kuyitegura rutaburijwemo imbogamizi.
Yasobanuye ko imwe mu mbogamizi bahuye na zo ari ukubura abantu bashobora gutunganya indirimbo mu bihe bimwe na bimwe. Icyakora, yavuze ko bakomeje gushaka ibisubizo kugeza ubwo umushinga wageze ku musozo.
Yashimye Imana kuba yarabafashije kurangiza album, indirimbo zayo zikaba zaratangiye gusohoka ziherekejwe n’amashusho.
Etienne Nkuru yavuze ko bahisemo gukorera indirimbo zo muri iyi album amashusho kugira ngo ubutumwa bwazo bugere ku bantu benshi.
Yasobanuye ko abantu benshi muri iki gihe bakunda kureba amashusho, bityo ko kuyakoresha ari bumwe mu buryo bwo kugeza ubutumwa bw’indirimbo ku bantu benshi bashoboka.
Ati: “Intego ni ukugeza ubutumwa kure, kugira ngo abantu bahinduke bakizwe. Ubu abantu bakunze kureba amashusho kurusha kumva gusa, ni yo mpamvu twakoze amashusho kugira ngo ubutumwa bwacu bugere kure hashoboka.”
Yongeyeho ko intego ye ari ugufasha abantu kumenya Imana, kwakira ubutumwa bwiza no kubushyira mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nkuru yavuze ko gukorana n’abandi bahanzi kuri iyi album byamubereye ingenzi, kuko abona ko ubufatanye bufasha ubutumwa kugera ku bantu benshi kandi bukagaragaza urukundo n’ubumwe hagati y’abakora umuziki.
Yashimiye abahanzi bose bakoranye kuri uyu mushinga, avuga ko bamwakiriye neza kandi ko imikoranire yabo yagenze neza kurusha uko yari abyiteze.
Ati: “Gukorera hamwe kw’abahanzi ni byiza kuko bituma ubutumwa bugera kure. Ikindi, bigaragaza urukundo hagati y’abahanzi. Guhuza abahanzi bangana batyo ntibyoroshye, ariko abo twakoranye bose ndabashimira cyane. Ni abantu beza, ntibangoye kandi twakoranye neza birenze uko nabitekerezaga.”
Mu gusoza, Etienne Nkuru yashimiye abantu bakomeje kumushyigikira, abasangiza abandi indirimbo ze n’abanyamakuru bamufasha kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi.
Yavuze ko agifite indi mishinga ya muzika ateganya gushyira hanze, asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gusangiza abandi indirimbo ze kugira ngo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana bugere kure hashoboka.

REBE HANO AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO SENGA ETIENNE NKURU YASHYIZE HANZE
