RDC yongereye ingabo n’abacanshuro mu Kivu y’Amajyepfo mu myiteguro yo kwisubiza Point-Zéro

 

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwongereye abasirikare n’abacanshuro b’abanyamahanga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hari imyiteguro yo kugaba ibitero bigamije kwisubiza agace ka Point-Zéro kari mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.

Point-Zéro yagenzuwe n’izi mpande kuva mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Nyakanga 2026. Mbere yaho, kari mu bice byagenzurwaga n’ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.

Amakuru aturuka ku bantu bafite aho bahuriye n’iyi myiteguro avuga ko RDC imaze kongera abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutegura ibitero ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.

Abacanshuro b’abanyamahanga bariyongereye

Mu mpera za Kanama 2026, umubare w’abacanshuro b’abanyamahanga bari muri aka gace warazamutse. Abanyamerika n’Abanya-Colombia bariyongereye, bava ku 10 bagera kuri 35.

Aba bacanshuro bari gukorera cyane mu bice bya Lusuku na Alaba, hafi ya Point-Zéro, aho bakorana n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC uzwi nka Hiboux.

Amakuru avuga ko bashobora kugira uruhare mu bikorwa byihariye, birimo gufasha mu bikorwa by’ibitero by’indege no gukoresha drones mu kurasa ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.

Ingabo za RDC zikomeje kwiyongera muri Uvira na Fizi

Ku wa 28 Kanama, igisirikare cya RDC cyongereye abasirikare mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Uvira, birimo Murunga, Munanira, Ndolera, Kashabiro na Lemera.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama, batayo ya Hiboux na yo yavuye mu gace ka Bilende muri Teritwari ya Fizi, yerekeza mu gace ka Point-Zéro.

Ibi bibaye mu gihe ingabo za RDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bakomeje gukusanyiriza abasirikare mu bice bikikije Komini ya Minembwe, mu turere twa Fizi, Uvira na Mwenga.

Ibikoresho bya gisirikare byinjizwa binyuze mu Burundi

Amakuru kandi avuga ko RDC ikomeje gukoresha u Burundi mu kugeza ibikoresho bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.

Hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Kanama, indege eshatu zavuye i Kinshasa zajyanye ibikoresho ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, mbere y’uko bihabwa inzira bijyanwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 9 no ku wa 10 Kanama, imodoka za gisirikare z’u Burundi zari zitwaye abasirikare, ibikoresho ndetse na drones z’intambara zambutse umupaka wa Gatumba-Kavimvira, zerekeza Baraka muri Teritwari ya Fizi.

Mu ntangiriro za Kanama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, na bo basuye Umujyi wa Kalemie, aho bakurikiranye imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare bifitanye isano n’akarere ka Minembwe.

Iyi myiteguro y’ingabo ibaye mu gihe amakimbirane mu bice bya Kivu y’Amajyepfo akomeje, aho impande zihanganye zikomeje gukusanya ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.