Bukavu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo — Abantu batatu barapfuye, mu gihe inzu zirenga 200 zatwitswe n’inkongi ebyiri z’umuriro zabaye mu mujyi wa Bukavu mu mpera z’icyumweru gishize.
Inkuru ya mbere yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ku Muhanda wa Ikanga, mu gace ka Nyalukemba.
Abana batatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu nzu nyuma yo gushya bazize inkongi y’umuriro, ubwo bari basigaye bonyine kuko ababyeyi babo batari bahari.
Indi nkongi yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, mu gace ka Nkafu, hafi y’Ibitaro Bikuru bya Bukavu.
Umuyobozi w’agace ka Nkafu, Dieudienne Mwati, yavuze ko inzu zirenga 200 zatwitswe n’umuriro, bigatuma imiryango nibura 300 isigarana ibibazo byo kubona aho iba.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, Mwati yavuze ko hari n’izindi nzu zasenywe mu rwego rwo gukumira ko umuriro ukomeza gukwira. Yongeyeho ko n’ibindi bikoresho n’imitungo bifite agaciro byahiye.
Ibi bibaye mu gihe mu gihe cy’amasaha 72 gusa, abantu nibura umunani bamaze gupfira mu nkongi z’umuriro zabereye mu mujyi wa Bukavu.
Mu gihe cy’impeshyi, inkongi z’umuriro zikunze kwibasira uduce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu, zigateza igihombo gikomeye ku buzima bw’abantu ndetse n’imitungo.
