Imana iragukunda kandi igufitiye umugambi mwiza: Fabrice Munyaneza avuga ku ndirimbo nshya(Video)

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Fabrice Munyaneza, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urukundo”, avuga ko yayanditse agamije kugeza ku bantu ubutumwa bubibutsa ko Imana ibakunda, kabone n’iyo baba bumva bari kure yayo cyangwa baranyuze mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo iri kuri album ye ya mbere yise “Ni Muzima”, igizwe n’indirimbo esheshatu, buri imwe ikaba ifite ubutumwa bwihariye. Fabrice yavuze ko nubwo album yayitiriye indirimbo ye ya mbere, buri gihangano kiriho gifite icyo kigamije kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, yavuze ko igitekerezo cyo kwandika “Urukundo” cyaturutse ku kuzirikana urukundo n’imbabazi Imana yamugiriye, bituma yumva akwiriye kubisangiza abandi.

Yagize ati: “Natekereje urukundo Imana yankunze ntekereza no ku mbabazi yangiriye nubwo nari nkiri umunyabyaha. Numvise amashimwe yuzuye umutima wanjye, ni bwo nanditse indirimbo ‘Urukundo’.”

Avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo bugenewe cyane abantu bumva bari kure y’Imana, kugira ngo bamenye ko itigeze ibatererana, ahubwo ibakunda kandi ibafitiye umugambi mwiza.

Yifashishije amagambo yo muri Ezekiyeli 16:6 agira ati: “Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti: ‘Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.'” Yanibukije n’ijambo ryo muri Abaroma 5:8 rigira riti: “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”

Fabrice yavuze ko nubwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga (self-sponsored) bitoroha kubera imbogamizi z’ubushobozi, akomeje gushimira Imana yamubashishije gutunganya no gusohora iyi album.

Ati: “Imbogamizi ntizibura cyane cyane iyo umuntu ari umuhanzi wigenga, ariko ndashima Imana ko yabigenje neza byose bikarangira.”

Yavuze kandi ko uretse kuba umuhanzi, ari n’umunyamasengesho, ndetse ko ari na byo bituma yitondera ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Asobanura ko umwihariko w’umuziki akora ugaragarira no ku rwego rwa production, aho yavuze ko ubereye ku rwego mpuzamahanga kandi bukunda kugereranywa n’ubw’itsinda rya Hillsong Music.

Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora “Urukundo”, yakiriye ubutumwa bwinshi bumushimira, ariko ubwamukoze ku mutima kurusha ubundi ari ubw’umuntu wamwandikiye kuri Instagram amubwira ko igihe yasengeraga nyina wari urwaye asthma yumvaga iyi ndirimbo, nyuma aza gukira.

Ati: “Byarantunguye cyane. Nahise nibuka ko ubuntu bw’Imana buherekeza ijambo ryayo. Nahaye Imana icyubahiro kuko nizera ko izakomeza gukora imirimo ikomeye binyuze mu bihangano yanshyizemo.”

Ku bijyanye n’icyerekezo cye, Fabrice yavuze ko intego afite ari ugusoza album ye ya mbere no gukomeza kwegera Imana, akizera ko ibihangano bye bizakomeza kuba umuyoboro wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Yagize ati: “Nizera ko iki ari igihe cy’ububyutse. Abantu bagiye kongera gukanguka, bongere kwegera Imana, abarwayi bakire, ababoshywe babohoke, kandi Imana ikomeze gukora ibitangaza mu buzima bw’abantu.”

Yasoje ashishikariza abantu kumva no kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo “Urukundo”, avuga ko ishobora guhumuriza abihebye, igatera imbaraga abacitse intege, ikanasubiza ibyiringiro abifuza kongera kwegera Imana.

“Niba utazi Kristo, ndizera ko uzumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Niba warasubiye inyuma mu rugendo rwo kwizera, izagufasha kongera kwegera Yesu. Kandi niba urwaye cyangwa ufite ikibazo icyo ari cyo cyose, nizera ko Imana ishobora kugukorera ibikomeye. Imana iragukunda kandi igufitiye umugambi mwiza.”

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA FABRICE MUNYANEZA