Byarenze uko byari byitezwe! “Heaven In The Room” yasize benshi batashye bahinduwe n’ibihe byimbitse byo guhura n’Imana

 

Igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Heaven In The Room – Night of Worship Season 1”, cyateguwe n’umuhanzi nyarwanda uba mu Bufaransa, Uwimana Jean de Dieu uzwi nka Jado Kelly, cyabaye ijoro ritazibagirana ku bari bakitabiriye, aho benshi bavuga ko batahushye bafite imitima ihembuwe, kongera gukomera mu kwizera no kumva bahuye n’Imana mu buryo bwimbitse.

Iki gikorwa cyabereye i Noisy-Le-Grand mu Bufaransa ku bufatanye bwa Trinity Ministry na Zion Temple CC Paris, cyaranzwe n’ibihe byo kuramya, guhimbaza Imana, gusenga no kumva ijambo ry’Imana, kugeza mu museke.

Abitabiriye bari baturutse mu bice bitandukanye by’u Burayi bahuriye hamwe bafite intego imwe yo gushaka Imana. Uko amasaha yagendaga ashira, ni ko ibihe byo kuramya byarushagaho gukomera, benshi bagatangira gutanga ubuhamya bw’uko bumvise ukubaho kw’Imana mu buryo budasanzwe.

Mu bayoboye ibihe byo kuramya harimo abaramyi bamenyerewe mu Rwanda barimo Tonzi, Peace Hozy na Emmy Vox, bifatanyije na Jado Kelly mu ndirimbo zafashije benshi kwinjira mu busabane bwimbitse n’Imana.

Ijambo ry’Imana ryatanzwe na Pastor John Irakoze, wahamagariye abari bitabiriye gukomeza urugendo rwo kwizera, gukomera mu Mana no kubaho ubuzima bushingiye ku ijambo ryayo.

Kimwe mu byaranze iri joro ni uko ryarenze amasaha yari ateganyijwe. Nubwo bwari bumaze gucya, abantu benshi bakomeje kuguma aho igitaramo cyabereye, batifuza gutaha kuko bumvaga bakiri mu bihe byihariye byo gusenga no kuramya.

Abari bahari bavuga ko babonye amahoro, guhemburwa no kongera ibyiringiro, mu gihe abandi bafashe umwanya wo gusenga no gushima Imana kubera ibyo bavuga ko yabakoreye muri iryo joro.

Nyuma y’igitaramo, Jado Kelly yashimiye Imana ku bw’uko yayoboye iki gikorwa ndetse anashimira buri wese wagize uruhare mu kugitegura no kugisohoza neza.

Yashimiye by’umwihariko Pastor John Irakoze, Peace Hozy, Tonzi, Emmy Vox, Pastor Richard Ngendahayo, Patrick Freeman, itsinda ry’abacuranzi, aba Media, aba Protocole, abagize komite yateguye igitaramo, ndetse n’abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Jado Kelly yavuze kandi ko nubwo hataratangazwa igihe hazabera “Heaven In The Room – Season 2”, hari gahunda yo gukomeza ibi bikorwa, byose bikazakorwa hakurikijwe ubuyobozi bwa Mwuka Wera.

Mu mishinga iri imbere harimo gutegura Season 2 ishobora kubera mu Bubiligi, gutangiza Live Worship Sessions, gutegura Worship Class, ndetse no kwagura ibikorwa mu yindi mijyi no mu bindi bihugu.

“Heaven In The Room – Night of Worship Season 1” yasojwe isize amateka meza mu mitima ya benshi, aho abitabiriye bavuga ko batashye bahinduwe n’ibyo babonye n’ibyo banyuzemo muri iryo joro, bemeza ko ryababereye umwanya wo kongera kwegera Imana no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.

AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO