Kalehe: Abaturage batwikiwe mu ngo, ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rishinjwa igitero cyahitanye ubuzima bwa benshi

Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa rirashinjwa gutwika ingo z’abaturage ndetse no gusahura imitungo yabo mu gitero cyakoranywe ubugome bukabije, cyaguyemo abaturage, ahitwa Lumbishi muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, ngo icyo gitero cyari cyateguwe kandi cyakozwe mu buryo bugaragaza ubugome ndengakamere.

Yagize ati: “Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ahagana saa moya za mu gitondo (1h00), ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryatwitse amazu menshi y’abasivili i Lumbishi nyuma yo kwishora mu busahuzi bwakozwe mu buryo bwateguwe.”

Yakomeje avuga ko “imiryango yose yatikiriye mu muriro muri iki gitero cyakoranywe ubugome burengeje urugero.”

AFC/M23 yongeye gushimangira ko izakomeza icyemezo cyayo cyo kurengera no kurinda abasivili igitero icyo ari cyo cyose, inasaba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’abahuza mu masezerano y’amahoro gutanga ubuhamya ku byo ivuga ko ari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.