Masisi: Imirwano yongeye kubura nyuma y’uko ingabo za Kinshasa zigabye ibitero ku birindiro bya M23

Imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro byawo no mu bindi bice byo muri Teritwari ya Masisi.

Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye ku mirongo y’urugamba, by’umwihariko mu bice bya Masisi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanditse ku rubuga rwa X ko ibyo bitero byagabwe mu duce twa Luki, Gasenyi, Nyakigano, Chayi na Gasake, aho habereye imirwano ikomeye.

Amakuru kandi avuga ko abarwanyi ba Wazalendo batwitse bimwe mu birindiro bya M23 byari muri ako gace.

AFC/M23 ivuga kandi ko ibyo bitero byakoreshejwemo indege zitagira abapilote (drones), ikemeza ko byagize ingaruka ku baturage, harimo abishwe, abakomeretse n’abahatiwe kuva mu byabo kubera umutekano muke.

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko no ku wa 26 Kamena habaye ibindi bitero mu bice bya Bibwe, Nyabikeri, Longa na Rwankeri, aho ushinja ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo gusenya no gusahura imitungo y’abaturage.

Ku rundi ruhande, kugeza ubu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ntizari ziratangaza icyo zivuga kuri ibi birego cyangwa ngo zitange ibisobanuro ku byabereye muri ibyo bice.