Kuva saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 z’ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, haravugwa ibitero byagabwe mu duce twa Bidegu, Rugezi, Mikenke na Ruhinamavi, ahatuwe n’abaturage benshi.
Nk’uko byatangajwe n’uruhande rwa AFC/M23, ibyo bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, bikorewe icyarimwe muri utu duce dutandukanye.
Iri huriro rivuga ko muri ibyo bikorwa bya gisirikare hakoreshejwe ingabo zirwanira ku butaka, intwaro ziremereye, ndetse na drones zo mu bwoko bwa KT-6 na kamikaze.
Mu butumwa bwatangajwe na Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga X, yavuze ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abantu ndetse bigateza impagarara mu baturage, benshi bakava mu byabo bahunga.
AFC/M23 yavuze kandi ko ingabo zayo zikomeje kuba maso no gukaza ingamba zo kurinda abaturage n’imitungo yabo imbere y’ibyo yise ibikorwa by’itsembabwoko byibasiye abenegihugu bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru.
