“Umweru n’umukara ntibingana”: The Ben yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana icyo yatekerezaga kuri Bruce Melodie

 

Nyuma y’igitaramo bahuriyemo i Musanze, The Ben yishongoye kuri Bruce Melodie, aca amarenga yo kumwereka ko umweru witandukanyije n’umukara nk’uko yari yabimwijeje mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ibi The Ben yabikoze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yagiye kuri ‘Instagram Story’ asangiza abamukurikira ifoto y’umweru munini urimo akadomo gato k’umukara.

Ni igikorwa The Ben yakoze bigaragara ko yashakaga kwerekana ko umweru warushije cyane umukara. Nyuma yaho yongeye gusangiza abamukurikira indi foto y’umweru iriho agatima, mu rwego rwo kugaragaza urukundo afitiye abamushyigikiye.

The Ben yanagaragaje ko yagize ikibazo cy’umwanya udahagije ku rubyiniro, avuga ko yari afite icyifuzo cyo kuririmba izindi ndirimbo nyinshi zifite igikundiro, ariko ntibyamukundira kubera gahunda y’igitaramo.

Mu ndirimbo yavuze ko atabashije kuririmba harimo Ndaje, Why, Folomiana, Ko Nahindutse, Lose Control, Vazi, Roho Yanjye na True Love, zose zikaba ari zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye.

The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe bavugwaho guhangana mu muziki nyarwanda, ariko kuri ubu bahuriye ku mushinga wo gukorera hamwe ibitaramo bine bizenguruka Igihugu, bagamije gususurutsa abakunzi babo.

Ku ruhande rw’abafana, ibi bitaramo bifatwa nk’umwanya wo kongera kugereranya aba bahanzi bombi, bamaze imyaka myinshi bavugwaho kuba mu bafite igikundiro kinini mu muziki nyarwanda.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, mu gihe igitaramo gikurikiraho giteganyijwe kubera mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Abatabashije kwitabira ibi bitaramo bashyiriweho urubuga rwa Onstage, aho bashobora kubikurikirana biri kuba imbonankubone.