AFC/M23 yahagaritse FDLR na Wazalendo i Rubaya, abaturage ba Kinigi bizezwa umutekano usesuye

 

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryijeje abatuye muri santere ya Kinigi muri Teritwari ya Masisi ko ingabo z’iki gihugu, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo bitazahakandagira.

Kuva mu cyumweru gishize, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero bikomeye mu bice byo muri Masisi byegereye santere ya Rubaya birimo Kinigi na Chugi, bafite intego yo kubifata.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, amakuru yatangajwe n’abakwirakwiza icengezamatwara rya Leta ya RDC yavugaga ko Kinigi, Chugi na Rubaya byamaze gufatwa na Wazalendo.

Mu gitondo cyo ku wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yagabye ibitero bikomeye kuri iyi mitwe y’ingabo, yisubiza ibice byinshi yari yafashwe, ibisubiza kure cyane ya Rubaya, agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.

Uwo munsi, Umuyobozi wa Teritwari ya Masisi washyizweho na AFC/M23, Emmanuel Ndizeye Rutebuka, yasuye abatuye muri Rubaya, abamenyesha ko ingabo za RDC n’imitwe bikorana bitazigera bifata iyi santere.

Kuri uyu wa 28 Gicurasi, Ndizeye yasuye abatuye muri Kinigi, ababwira ko AFC/M23 cyangwa ARC ihari kugira ngo ibarindire umutekano, inarinde imitungo yabo, bityo ko iyi santere itazafatwa n’ingabo za Leta.

Yagize ati: “Nta Wazalendo, nta FARDC cyangwa FDLR bizakandagiza ibirenge muri Kinigi. Mwizere ARC.”

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko bitandukanye n’ibyatangajwe n’abashyigikiye Wazalendo n’ingabo za RDC, AFC/M23 itigeze yamburwa Rubaya na Kinigi.

Ndizeye yasabye abatuye muri Kinigi gukorana n’inzego za AFC/M23 kugira ngo bafatanye kubungabunga umutekano waho, ibikorwa by’iterambere bikomeze mu mutuzo.