Abasore badafite avoka 10 bashobora kumara igihe kirekire ari ingaragu

 

Mu Burundi, ubuyobozi bwa Komine Muyinga yo mu Ntara ya Buhumuza, bwashyizeho amabwiriza mashya agenewe abasore n’inkumi bifuza gusezerana imbere y’amategeko, aho umusore wese ushaka kurongora asabwa kuba afite ibyangombwa by’ibanze bigaragaza ko ashoboye gutunga urugo.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya wa Komine Muyinga, Misago Amédée, hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’icyerekezo 2040, no kugabanya amakimbirane akunze kuvuka mu ngo nshya bitewe n’ubukene n’ubushomeri.

Nk’uko iryo tangazo ribivuga, umusore wifuza gushyingirwa agomba kuba afite inzu yubatse neza kandi isakajwe amabati cyangwa amategura, yaba nto cyangwa nini. Agomba kandi kuba afite matela ndetse n’umurima urimo nibura ibiti 10 bya avoka n’ibiti 100 bya kawa, hamwe n’ibindi bihingwa bigaragaza ubushobozi bwo kwitunga no gutunga urugo.

Iryo tangazo rinavuga ko umukobwa na we asabwa kuba afite ibikorwa cyangwa imirimo imuteza imbere kugira ngo azabashe kugira uruhare mu mibereho n’iterambere by’urugo rushya.

Ubuyobozi bwa Komine Muyinga bwagaragaje ko ayo mabwiriza yashyizweho nyuma y’ubukangurambaga bwo kurwanya ubushomeri no gushishikariza urubyiruko kwitegura kubaka ingo zihamye.

Bwavuze ko hari amakimbirane menshi agaragara mu miryango mishya ashingiye ku bukene, rimwe na rimwe bikarangira abashakanye batandukanye.

Ababyeyi bo basabwe gufasha abana babo kwitegura gushinga ingo zabo hakiri kare, binyuze mu kubatoza gukora no kwizigamira kugira ngo bazubake imiryango ifite ubushobozi bwo kubaho neza.