Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wasabye kongerera ubushobozi Igisirikare cya Mozambique (FADM) mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ariko kugeza ubu, ntuteganya kongera gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri iyo ntara.
Muri iki cyumweru gishize, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambique, Antonino Maggiore, yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo ubutumwa bwa EU muri Mozambique bwakongerwa.
Yagize ati: “Ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa bumaze imyaka ine bukora kandi intego ni ukuganira ku iyongerwa rishoboka. Ni icyemezo kiri mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.”
Nk’uko uyu mudipolomate abitangaza, EU ibona ko ari ngombwa gushyigikira mu buryo butaziguye kongera ubushobozi bw’Ingabo za Mozambique, mu gihe ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje mu bice bitandukanye bya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Ati: “Kuri iki cyiciro, twemera ko ari ngombwa kwibanda ku kongera ubushobozi bw’Ingabo za Mozambique no kuziha ibikoresho byose bikenewe mu kurwanya iterabwoba.”
Antonino Maggiore abajijwe niba EU iteganya gukomeza gutera inkunga Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Club of Mozambique, yasubije ati: “Muri iki gihe, oya.”
Ibi bije mu gihe hakomeje ibiganiro ku ruhare rw’u Burayi mu bikorwa by’umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, aho Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zifatanya n’iza Mozambique mu kurwanya imitwe y’iterabwoba kuva mu 2021.
Ku wa 15 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushobora kuvana ingabo zarwo muri Cabo Delgado mu gihe hatazaboneka ingengo y’imari ihagije yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.

