Mu gihe umutekano mu bice byinshi bya Teritwari ya Fizi ukomeje kuba mubi, haravugwa imirwano ikomeye yabaye hagati y’ingabo za FARDC zo mu mutwe uzwi nka “Hiboux” n’abarwanyi ba Wazalendo bayobowe na Gen. Hamuri Yakutumba.
Amakuru yizewe aturuka muri ako karere avuga ko iyo mirwano yadutse mu buryo butunguranye, ibintu byahise bikongeza ubwoba mu baturage bo mu bice bya Simbi na Katanga, aho humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu gihe cy’amasaha atari make.
Ni imirwano yabaye mu gihe abaturage bo muri Fizi, cyane cyane abo mu mujyi wa Baraka, bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’umutekano muke n’umwuka mubi ukomeje kuvugwa hagati y’impande zimwe zifasha Leta mu bikorwa bya gisirikare.
Bamwe mu bagize sosiyete sivile yo muri Baraka baherutse gusaba ko umutwe wa Hiboux wakurwa muri ako gace, bawushinja ibikorwa bavuga ko bibangamiye abaturage. Mu byo uwo mutwe ushinjwa harimo gusahura abaturage, kwinjira mu ngo zabo ku ngufu ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byabereye muri Baraka no mu nkengero zaho.
Ibi birego byakuruye impaka zikomeye mu baturage, aho bamwe bavuga ko ubuzima bwabo bugenda burushaho kujya mu kaga uko iminsi ishira.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo ba Yakutumba ishobora kuba ifitanye isano n’ayo makimbirane amaze igihe avugwa, nubwo kugeza ubu nta ruhande ruragira icyo ruyatangazaho ku mugaragaro.
Nta mubare uramenyekana w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse, ariko abaturage bavuga ko benshi bahise bahunga, berekeza mu duce bakeka ko dushobora kuba dutekanye kurushaho.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ndetse n’impande za Wazalendo ntiburagira icyo butangaza kuri ayo makuru. Icyakora, abaturage bavuga ko hakiri umwuka mubi muri ako karere, kandi ko hari impungenge z’uko iyo mirwano ishobora gukwira no mu tundi duce twa Fizi.
Abaturage bo muri Baraka, Simbi na Katanga bakomeje gusabwa kwitwararika no kwirinda kujya ahari amakuru y’imirwano kugeza igihe ibintu bizaba byongeye gusubira mu buryo.
