Baraka:Abaturage bavuga ko batagisinzira kubera ubwoba bw’abasirikare ba “Hiboux”

 

Abaturage bo mu mujyi wa Baraka, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ko bamaze igihe babayeho mu bwoba bukabije baterwa n’abasirikare ba FARDC bo mu mutwe uzwi nka “Hiboux”, bashinjwa ibikorwa birimo ubusahuzi, ihohoterwa ndetse n’iterabwoba rikorerwa abaturage.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje sosiyete sivile, imitwe y’urubyiruko n’abahagarariye abaturage bo muri uwo mujyi, aho basabye ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC guhita bukura uwo mutwe muri ako gace, bavuga ko ibikorwa byawo byamaze kurenga urugero.

Abaturage bavuga ko aho kugira ngo abo basirikare babarindire umutekano, ahubwo bamwe muri bo bahindutse ikibazo gikomeye kibangamiye ubuzima bwabo bwa buri munsi. Hari abavuga ko batagisinzira nijoro kubera gutinya kugabwaho ibitero cyangwa gusahurwa n’abitwaje intwaro.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba sosiyete sivile, bamwe mu basirikare bo muri uwo mutwe bashinjwa kujya mu ngo z’abaturage bagasahura amafaranga, ibiribwa, telefone zigendanwa n’ibindi bikoresho bifite agaciro, bakoresheje iterabwoba n’intwaro.

Hari abaturage bavuga ko bakubiswe ndetse bagatotezwa bazira gusa kwanga gutanga ibyo basabwaga n’abo basirikare. Abacuruzi bo muri Baraka bavuga ko benshi mu bakoraga ubucuruzi batangiye gutinya gukomeza ibikorwa byabo kubera ubwoba bwo kwamburwa ibyo bafite cyangwa gukorerwa urugomo.

Iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’uko hari abagore n’abakobwa bavuga ko bahohotewe n’abasirikare bamwe bo muri uwo mutwe. Ibi birego byateje umujinya n’ubwoba bukomeye mu baturage, bavuga ko umutekano umaze kuzamba mu buryo bukabije.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo nama, sosiyete sivile ya Baraka yasabye ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC guhita bukuraho umutwe wa “Hiboux” muri ako karere, hagashyirwaho abasirikare bubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi bafite imyitwarire iboneye.

Iyo miryango yavuze ko abaturage bamaze igihe kinini babayeho mu bwoba, aho bamwe bavuga ko basigaye bahunga ingo zabo nijoro kubera gutinya kugirirwa nabi n’abitwaje intwaro bagombye kubacungira umutekano.

Iki kibazo kije cyiyongera ku mpungenge zikomeje kuvugwa ku myitwarire ya bamwe mu basirikare ba FARDC mu Burasirazuba bwa RDC, aho abaturage bakomeje kubashinja ibikorwa by’ubusahuzi, ruswa no gukoresha nabi ububasha bahawe.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gukomeza gutesha abaturage icyizere ingabo za leta, cyane cyane mu gihe igihugu kigihanganye n’intambara ihanganishije FARDC n’ihuriro AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Bavuga ko kugira ngo umutekano ugaruke mu buryo burambye, hakenewe ingabo zirangwa n’ubunyamwuga, kubaha abaturage no kubahiriza amategeko, aho kuba intandaro y’ubwoba n’ihohoterwa.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC cyangwa ubwa leta ya RDC ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego bishinjwa umutwe wa “Hiboux”. Gusa abaturage ba Baraka bavuga ko batazaceceka kugeza igihe aba basirikare bazavanwa muri ako gace ndetse hakanakorwa iperereza ryigenga ku bikorwa byose bashinjwa.