Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rugo rw’abapadiri bo muri Paruwasi Gatolika ya Saint-Théophile iherereye i Kinshasa, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano mucye umaze gufata intera muri uyu murwa mukuru.
Aba bakekwaho ubugizi bwa nabi bafashwe nyuma y’igitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Mata rishyira uwa 1 Gicurasi 2026, ubwo amabandi yinjiraga muri uru rugo rw’abapadiri yitwaje intwaro zirimo ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo, bakangiza igipangu ndetse n’inzu abapadiri babamo.
Iki gitero cyateje impungenge muri Kiliziya Gatolika no mu baturage bo muri Kinshasa, aho benshi batangiye kwibaza ku bushobozi bw’inzego z’umutekano mu guhangana n’ubwiyongere bw’ubujura n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuvugwa muri uyu mujyi.
Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yavuze ko uburangare bwa Leta bushobora kuba buri mu bituma ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza gukwirakwira muri Kinshasa, agaragaza ko abaturage benshi batangiye gutakariza icyizere inzego zifite inshingano zo kubacungira umutekano.
Nyuma y’iminsi mike iki gitero kibaye, Polisi ya RDC yatangaje ko yakoze umukwabu ukomeye watumye hafatwa abantu 13 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, barimo umusirikare wa FARDC ndetse n’abasivili babiri bari bafite impuzankano za Polisi.
Ku wa 7 Gicurasi 2026, Polisi yeretse itangazamakuru aba bakekwa, inerekana intwaro zitandukanye bafatanywe zirimo imbunda, imihoro n’ibindi bikoresho bivugwa ko bakoreshaga mu bikorwa byo kwambura abaturage no guhungabanya umutekano mu bice bitandukanye bya Kinshasa.
Polisi yavuze ko umwe mu bafashwe ari umusirikare ufite ipeti rya Caporal ukorera mu karere ka gisirikare ka 11, wari wiyoberanyije nk’ugiye gusura abo mu muryango we, nyamara afite umugambi wo kujya gukora ubujura.
Mu itangazo Polisi yatanze yagize iti: “Mu bagizi ba nabi bafashwe harimo Caporal ukorera mu karere ka gisirikare ka 11, wari wigize nk’aho yaje gusura umuryango we, ahubwo yaje mu bujura kuri paruwasi ya ECC. Harimo kandi abasivili babiri bafite impuzankano ya Polisi. Ni bo basebya Polisi. Bahungabanya umutekano muri Kimbaseke na N’Djili.”
Iri tangazo ryongeye gukurura impaka ku ruhare bamwe mu bagize inzego z’umutekano bashobora kuba bafite mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, cyane cyane nyuma y’aho abaturage bakomeje kuvuga ko hari abantu bitwaza impuzankano za gisirikare cyangwa iza Polisi bagakora ibikorwa byo kwambura abaturage no kubatera ubwoba.
Polisi yavuze ko uyu mukwabu watangiye nyuma y’ibwiriza ryatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi muri Kinshasa, Israël Kantu Bakulu, ubwo yari amaze gusura uru rugo rw’abapadiri tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Nyuma y’urwo ruzinduko, inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho uruhare muri icyo gitero, bituma bamwe batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye.
Mu bice bya Kimbaseke na N’Djili, abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubujura bukoreshejwe intwaro bimaze igihe byiyongera, aho amabandi akunze gutera nijoro akambura abaturage amafaranga, telefone n’ibindi bikoresho by’agaciro.
Hari abavuga ko rimwe na rimwe abagizi ba nabi baba bafite imyambaro isa n’iy’inzego z’umutekano, ibintu bituma abaturage bagorwa no gutandukanya abashinzwe umutekano n’abawuhungabanya.
Ifatwa ry’uyu musirikare n’abari bambaye impuzankano za Polisi ryongeye gushyira igitutu kuri Leta ya RDC n’inzego z’umutekano, zisabwa gukaza ingamba zo kurwanya ubugizi bwa nabi no gukurikirana bamwe mu bakekwaho gukoresha nabi imyanya cyangwa impuzankano bahabwa n’igihugu.
Umutekano mucye muri Kinshasa ukomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye abaturage bavuga ko bibangamiye imibereho yabo ya buri munsi, mu gihe Kiliziya Gatolika n’indi miryango itandukanye bikomeje gusaba Leta gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda abaturage n’ibyabo.
