Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko amatora rusange ateganyijwe mu mwaka wa 2028 ashobora kutaba niba ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 i Kinshasa, Tshisekedi yavuze ko bidashoboka gutegura amatora yizewe mu gihe hari ibice bikigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, ashimangira ko amahoro ari yo shingiro rya demokarasi nyayo.
Yagize ati: “Niba tutarangiza iyi ntambara, mu by’ukuri ntidushobora gukora amatora mu 2028. Ntibishoboka gukora amatora hari ibice bigenzurwa na AFC/M23.”
Aya magambo aje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kubamo imirwano hagati y’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo, bahanganye n’ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kugenzura ibice bimwe byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Perezida Tshisekedi yavuze ko amatora adashobora kugira agaciro mu gihe hari abaturage badashobora kuyitabira kubera intambara cyangwa kuba batuye mu duce tutagenzurwa na Leta. Yagaragaje ko gukora amatora mu buryo budaheza abaturage bose bishobora gutuma ibisubizo bitizerwa haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ibi bishobora gushyira RDC mu kindi cyiciro gikomeye cya politiki, cyane cyane mu gihe igihugu kigihanganye n’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi.
Hari kandi impungenge z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta, bavuga ko hakwiye kubanza gushakwa ibisubizo birambye by’umutekano aho gutangira ibiganiro birebana n’amatora cyangwa impinduka ku buyobozi bw’igihugu.
Muri icyo kiganiro kandi, Tshisekedi yanavuze ku ngingo imaze igihe itavugwaho rumwe ya manda ya gatatu. Yavuze ko atigeze ayisaba, ariko ko atazayitera umugongo mu gihe yaba yifujwe n’abaturage.
Ati: “Sinigeze nsaba manda ya gatatu, ariko niba abaturage bayishaka, nayemera.”
Aya magambo yahise yongera impaka muri politiki ya RDC, cyane cyane ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga rigena ko Perezida atarenza manda ebyiri.
Kugeza ubu, Félix Tshisekedi ari muri manda ye ya kabiri nyuma yo gutorerwa kuyobora RDC mu 2018 no kongera gutorwa mu 2023.
Abakurikirana politiki ya RDC bavuga ko amagambo ya Perezida agaragaza uburyo ikibazo cy’umutekano n’impaka ku buyobozi bw’igihugu bishobora kuzagira uruhare runini mu cyerekezo cya demokarasi y’icyo gihugu mu myaka iri imbere.
