Korali Jyanumucyo ikorera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyosezi ya Butare, yongeye gushimangira umuhate wayo mu ivugabutumwa ikoresheje umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, isohora indirimbo yayo ya kabiri mu buryo bw’amajwi yise “Umusaraba wa Yesu”, inateguza ko iri gutegura kuyishyira hanze mu buryo bw’amashusho.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 05 Gicurasi 2026, igaruka ku butumwa bw’ingenzi mu myemerere ya gikirisitu, buvuga ku musaraba wa Yesu Kristo nk’ikimenyetso cy’agakiza ku bantu bose. Igaragaza urukundo rukomeye Yesu yakunze abari mu isi, aho yemeye kwitanga kugira ngo abamwizera babone ubugingo buhoraho.
Mu magambo ayigize, abaririmbyi ba Jyanumucyo baririmba bagira bati: “Tuzaririmba uwo musaraba wa Yesu, tuzamamaza urukundo rwe rwadukijije, abanyabyaha bahindukire bakizwe.” Ubu butumwa bugamije gukangurira abantu kwegera Imana no kwakira agakiza.
Nubwo urubuga rwa YouTube rw’iyi korali rukiri rushya, si ubwa mbere isohoye indirimbo, kuko ku wa 04 Mata 2026 yari yamaze gushyira hanze iyitwa “Hasingizwe Yesu”, ari nayo yatangije urugendo rwayo rwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi.
Korali Jyanumucyo yatangaje ko ifite izindi ndirimbo nyinshi iri gutegura gusohora mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bakunzi bayo ubutumwa bwiza binyuze mu njyana zinyuranye.
Iyi korali yashinzwe mu 1995, ikorera ibikorwa byayo mu itorero angilikani ry’ u Rwanda, Diyoseze ya BUTARE, ikaba imaze kugera ku iterambere rigaragara mu myaka iheruka, by’umwihariko hagati ya 2023 na 2025. Muri icyo gihe, umubare w’abaririmbyi wariyongereye, banazamura urwego rw’imiririmbire, ndetse bongera n’ibikoresho bya muzika.
Mu bikorwa byayo by’ivugabutumwa, abarenga 60 bamaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza binyuze mu ngendo z’ivugabutumwa zigera ku 10 ndetse n’ibiterane bibiri byabereye muri katederali.
Si aho gusa ibikorwa byayo bigarukira, kuko no mu mibereho myiza y’abaturage, iyi korali yagize uruhare mu gufasha abatishoboye, gutabara abagize ibyago, guhemba ababyaye no kwita ku bana bo mu muhanda. Yanagize uruhare mu iterambere ry’Itorero, itanga ibikoresho bitandukanye birimo ibyuma by’amajwi nka microphone, ‘portable’ n’ibindi bikenerwa mu mirimo ya buri munsi.
Hanakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije kongerera abaririmbyi n’abafatanyabikorwa ubusabane n’urukundo, mu rwego rwo gukomeza kubaka itsinda rikomeye rifite intego imwe.
Mu gihe ikomeje kwagura ibikorwa byayo, iyi korali igaragaza ko ifite icyerekezo cyo gukoresha umuziki nk’ikiraro cy’ivugabutumwa, kugira ngo kigere ku bantu benshi kurushaho.
REBA HANO INDIRIMBO YABO NSHYA BAMAZE GUSHYIRA HANZE




