FARDC yongeye gukaza ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa na M23 nyuma y’agahenge

 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abazishyigikiye ku rugamba, zongeye gukaza ibitero mu bice bituwe cyane bigenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, hagati ya saa yine na saa cyenda n’igice z’ijoro, hatangajwe ibitero bikomeye byagabwe ku gace ka Rugezi, kari muri Komine ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byibasiye cyane ahantu hatuwe n’abaturage benshi, bikaba byakozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drone z’ubwiyahuzi (kamikaze).

Yakomeje avuga ko kuri uwo wa Gatandatu, guhera saa kumi z’igitondo, ibitero byakomeje no muri Teritwari ya Kalehe, byibasira uduce twa Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri na Mutara, ndetse n’inkengero zabyo.

Ibyo bitero byakoreshejweho imbunda ziremereye hamwe na drone, bikaba byarakozwe mu buryo butarobanuye, nk’uko uyu muvugizi yakomeje abitangaza.

Ingaruka z’ibi bitero zivugwa ko zikomeye, zirimo abaturage bahasize ubuzima, ibikorwa remezo byangiritse, ndetse n’abaturage benshi bahatiwe guhunga ingo zabo.

Mu itangazo rye, AFC/M23 yashimangiye ko izakomeza guhangana n’ibi bitero, inemeza ko ifite inshingano yo kurinda abasivili b’inzirakarengane.

Ibi bikorwa by’intambara byongeye gufata indi ntera mu gihe kitari kinini gishize impande zombi ziturutse mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi, aho zari zumvikanye ku gutanga agahenge no gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ryako.

Ibi bitero bishya bikomeje kwibazwa na benshi ku hazaza h’ayo masezerano, mu gihe umutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo ukomeje guhungabana umunsi ku wundi.