Kisangani: Abasirikare 84 ba FARDC mu rukiko,guhunga M23, kwigumura n’imyitwarire iteye inkeke ku rugamba

 

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwa Kisangani rwatangiye kuburanisha abasirikare 84 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo guhunga umwanzi, kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare, kwigumura no gusesagura amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba basirikare bose babarizwaga muri batayo ya 3,415 ya FARDC yakoreraga mu gace ka Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakomeje kubera imirwano ikomeye hagati y’izo ngabo n’inyeshyamba za AFC/M23.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba basirikare basubiye inyuma ku rugamba bari bahanganiyeho n’umwanzi mu gace ka Rutoboko, bakanga gukomeza urugamba. Ibi ngo byakurikiwe n’imyitwarire idasanzwe, aho bamwe muri bo batangiye kurasa mu kirere, n’ubwo bari bahawe amabwiriza abibabuza n’abayobozi babo.

Byongeye kandi, ubushinjacyaha buhamya ko ibikorwa byo kwigumura byatangiye gushinga imizi ubwo aba basirikare batangiraga kwishyuza imishahara bavuga ko batigeze bahabwa, ibintu byaje guteza umwuka mubi mu gisirikare.

Amakuru agaragaza ko ari umuyobozi wa zone ya gatatu ya gisirikare ari we wabanje kwiyambaza ubutabera, nyuma yo kubona ko imyitwarire y’aba basirikare ishobora guteza ibibazo bikomeye mu mikorere y’ingabo ku rugamba.

Kubera ubwinshi bw’abaregwa, umunsi wa mbere w’urubanza wibanze ku kugenzura imyirondoro yabo. Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, aho hazatangira kumvwa mu mizi ibyaha bashinjwa.

Iri buranisha ritezweho gutanga ishusho y’uko ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC buhanganye n’ibibazo by’imyitwarire y’abasirikare bari ku rugamba, cyane cyane mu bihe igihugu kiri mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwacyo.