Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) yageze mu gace ka Minembwe, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izanye ubufasha bwihutirwa mu by’ubuvuzi ku baturage bamaze imyaka igera ku icyenda babayeho mu ntambara z’urudaca.
Uku kuhagera kw’uyu muryango w’ubutabazi kwakiriwe n’ibyishimo n’ikizere kinshi mu baturage batuye mu misozi miremire ya Minembwe, bavuga ko ari intambwe ikomeye iberekeza ku buzima busanzwe nyuma y’igihe kirekire cy’ihungabana n’ubukene bukabije.
Umuyobozi w’agace ka Minembwe, Col. Gikwerere Charles, wakiriye izi ntumwa, yavuze ko ubu bufasha buje gukemura ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti cyari cyugarije abaturage.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge yageze hano ku mugoroba. Twabakiriye, batubwira ko baje gutanga ubuvuzi ku baturage. Hano hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti, turizera ko ubufasha bwabo bugiye gufasha abaturage kongera kubona serivisi z’ubuvuzi.”
Ibi bibaye mu gihe umutekano ugikomeje kuba muke muri aka gace, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zikomeje kugaba ibitero bivugwaho kugira ingaruka zikomeye ku baturage. Uretse ibyo, abaturage benshi bavuga ko batakijya mu mirima yabo kubera gutinya umutekano muke, ibintu bikomeje guteza ikibazo cy’inzara n’ubukene.
Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko imyigaragambyo iherutse kubera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, yakozwe n’abanyamulenge bamagana ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubw’i Bujumbura, ishobora kuba yarashyize igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bikaba bishobora kuba byaragize uruhare mu kwemera ko CICR igera muri aka gace.
Hagati aho, amakuru akomeje kuvugwa agaragaza ko hari bamwe mu Banyamulenge bashinjwa kudashyigikira bagenzi babo, bakomeje gutegura indi myigaragambyo mu Burundi, igamije kwamagana u Rwanda ndetse n’abandi Banyamulenge bagaragaje ibitekerezo byabo mu myigaragambyo iheruka.
Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bihuriwemo na leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bikomeje kudindira, bigaragaza ko urugendo rugana ku mahoro arambye rukiri rurerure kandi rutoroshye.
