Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hafashwe icyemezo cyakuruye impaka zikomeye nyuma yo gutesha agaciro icyifuzo cyo gukura icyizere kuri Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani.
Iki cyifuzo cyari cyatanzwe na Depite Laddy Yangotikala Senga, uhagarariye agace ka Kisangani mu ntara ya Tshopo, kigamije kugaragaza kutishimira imikorere ya Minisiteri y’Umutekano. Gusa nticyigeze kigera ku rwego rwo kuganirwaho mu mizi, kuko cyahagaritswe hakiri kare hashingiwe ku mpamvu z’imiterere yacyo.
Mu biganiro byabereye mu Nteko, habaye impaka zikarishye ku buryo icyo cyifuzo cyateguwe. Depite Gary Sakata yagaragaje ko kirimo amakosa akomeye, harimo imikono ivugwaho kuba yarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’amazina yanditswe nabi. Yatanze ingero zirimo aho “Imani” handitswe mu mwanya wa “Amani”, na “Pua” mu mwanya wa “Puwa”.
Yashimangiye ko ayo makosa ari ibimenyetso by’uburiganya, bityo icyo cyifuzo kikaba kidakwiye no kwakirwa ngo kigibweho impaka. Ibi byahise biha imbaraga uruhande rushyigikiye ubutegetsi buriho, rwifashishije izo mpamvu mu gukumira icyo cyifuzo kitaragera ku rwego rw’ibiganiro byimbitse.
Ku rundi ruhande, hari bamwe mu badepite n’abasesenguzi ba politiki bavuga ko iki cyemezo gishobora kuba cyaratewe n’inyungu za politiki, hagamijwe kurinda ubutegetsi kudahungabana. Ibi byongeye kugaragaza ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera hagati y’impande za politiki zitavuga rumwe muri iki gihugu.
Kugeza ubu, Minisitiri Jacquemain Shabani akomeje inshingano ze nta nkomyi, nubwo ibibazo byari byatumye hatangwa icyo cyifuzo bikomeje guteza impaka mu rwego rwa politiki.
Ibi byose bigaragaza isura y’ihangana rikomeje gukaza umurego muri politiki ya RDC, aho amagambo n’amayeri ari byo bikomeje kugena icyerekezo cy’imiyoborere, mu gihe igihugu kigihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere bisaba ibisubizo bifatika.
