Mu gihe amaso menshi y’Isi ahora ahanze amaso ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), indi raporo nshya igaragaza ko iki gihugu kiri guhura n’ibibazo bikomeye no ku yindi mipaka yacyo, aho bamwe mu baturanyi bacyo bashinjwa gufata ibice by’ubutaka bwa Congo no kuhakorera ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yakiriwe n’itangazamakuru rya RFI, igaragaza ko abasirikare ba Zambia bamaze igihe barigaruriye uduce tubiri twa Muliro na Moba, two mu Ntara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Congo.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani, yigeze kubigarukaho imbere y’abadepite mu kwezi k’Ukuboza gushize, aho yavuze ko izi ngabo za Zambia zinjiye ku butaka bwa Congo zikanafata utu duce twombi.
Ibi si ubwa mbere bivuzwe,mu mwaka wa 2020, abasirikare ba Zambia bari bamaze kuzamura ibendera ry’igihugu cyabo mu gace ka Muliro, ibintu byateje impaka zikomeye. Icyo gihe Kinshasa yatangaje ko abo basirikare basubiye iwabo, ariko ubu raporo nshya igaragaza ko ikibazo kitigeze gikemuka burundu.
Nk’aho ibyo bidahagije, umupaka wa Zambia si wo wonyine uriho amakimbirane. Indi raporo ya Sena yo muri Gicurasi 2025 nayo yerekana ko ku ruhande rwa Angola, ubwato bw’abarobyi b’Abanyekongo bukomeje gufatwa n’ingabo zirwanira mu mazi za Angola.
Muri ako karere kandi, inyeshyamba za FLEC, ziharanira ubwigenge bw’Intara ya Cabinda, zikomeje gucengera muri Kongo Central.Mu majyaruguru ya Congo, ku mupaka na Centrafrica, imitwe yitwaje intwaro ya Seleka na Anti-balaka ivugwaho gukorera mu nkambi z’impunzi zo muri Bas-Uele, mu gihe ingabo za Sudani y’Epfo nazo zishinjwa kujya zinjira muri Haut-Uele ahitwa Faradje, zihiga inyeshyamba za SFA.
Mu burengerazuba, ku mupaka na Repubulika ya Congo, haracyari amakimbirane ashingiye ku birwa binini n’ibito byo mu Ruzi rwa Congo ndetse no mu mugezi wa Ubangi, cyane cyane muri Teritwari ya Libenge.Iyi raporo yerekana ishusho iteye impungenge, aho RDC isa n’iri hagati y’ibibazo byinshi by’umutekano biva ku mipaka itandukanye, mu gihe ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje kunengwa kudatanga ibisubizo bifatika ku bibazo bikomeje gukaza umurego.
