Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC/M23 bwatangaje ko bwatangiye ibikorwa byo gutwika intwaro zishaje no gukuraho ibisasu byatezwe mu butaka mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Epfo, by’umwihariko mu kigo cya gisirikare cya Kansayo. Ni igikorwa kiri kwakirwa neza n’abaturage benshi, kuko cyitezweho kongera umutekano no kugabanya impanuka zakundaga guterwa n’ibisigisigi by’intambara.
Ibi bikorwa bitangiye mu gihe aka karere kakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara zagiye zigasiga intwaro zangiritse n’ibisasu byinshi byihishe mu butaka, ibintu byakomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Bangwi Patrick Busu, yijeje abaturage ko nta mpamvu yo kugira ubwoba, asobanura ko ari gahunda isanzwe igamije kubungabunga umutekano no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Iki ni igikorwa gisanzwe cya gisirikare. Ntabwo gikwiye gutera ubwoba abaturage.”
Amakuru ava aho ibi bikorwa biri kubera avuga ko intwaro ziri gutwikwa ari izangiritse cyangwa izitakibasha gukoreshwa neza, mu gihe ibisasu biri gukurwaho biboneka cyane cyane mu bice byabereyemo imirwano ikaze.
Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu kubaka amahoro arambye, kuko gukuraho ibisasu no gusenya intwaro zishaje bigabanya impanuka kandi bikongera icyizere cy’abaturage.
Mu bice bimwe na bimwe byo muri Kivu y’Epfo, abaturage bari bamaze igihe bafite ubwoba bwo guhinga, kubaka no gukora ingendo zisanzwe kubera ibisasu byasigaye mu butaka. Ubu benshi batangiye kubona icyizere cy’ejo hazaza heza.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwakomeje gusaba abaturage kwirinda kwegera aho ibi bikorwa biri kubera, kugira ngo hatazagira ubahitanirwa n’impanuka mu gihe ibikorwa bikomeje.
Iyi gahunda ije yiyongera ku zindi ngamba zigamije kugarura ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abaturage benshi bakomeje kwifuza amahoro arambye no gusubira mu buzima busanzwe.
