Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yasabye ko hahagarikwa ikoreshwa ry’indege zitagira abadereva zizwi nka drones mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu byatunguye benshi bakurikirana ibibera muri ako karere.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ubwo yari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni uruzinduko rwabaye mu gihe uyu mujyi ukomeje kuba imwe mu ngingo z’ingenzi mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.
Uku gusaba guhagarika drones kuje mu gihe imirwano n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera muri ako gace, cyane cyane mu bice bimwe bigenzurwa na AFC/M23.
Mu minsi ishize, Ingabo za Congo (FARDC) zakajije umurego mu kugaba ibitero hifashishijwe drones, harimo no mu gace ka Minembwe.
Ku wa 22 Mata 2026, drones za FARDC zarashe ibisasu kuri Kaminuza y’i Minembwe ndetse no kuri radiyo ikorera muri ako gace, ibintu byateje impungenge ku mutekano w’abaturage bahatuye.
Uruzinduko rwa James Swan i Goma ruri gukurikiranwa cyane, kuko ruje mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kurangwa n’intambara, ubushyamirane n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
