Haravugwa amakuru avuga ko igihugu cy’u Bubiligi kimaze igihe giha u Burundi intwaro nyinshi zirimo drone zibarirwa mu 5,000, bivugwa ko zizifashishwa mu mugambi wo kugirira nabi u Rwanda buhuriyemo n’ibindi bihugu..
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko Bruxelles yasabye Gitega kuyifasha muri uriya mugambi kugira ngo bakureho ubuyobozi bw’u Rwanda. Ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye ngo bwaba bwarabyemeye, ndetse hatangira gutegurwa uburyo uwo mugambi washyirwa mu bikorwa.
Bivugwa kandi ko mbere yo gutanga izo ntwaro, u Burundi bwari bwasabye ubufasha bwihariye burimo ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere, kugira ngo bubashe gushyira mu bikorwa uwo mugambi neza.
Mu ntwaro zivugwa harimo drone nyinshi zibarirwa mu 5,000, imbunda zitandukanye zirimo n’iziremereye, ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare bivugwa ko byoherejwe mu ibanga rikomeye.
Andi makuru avuga ko u Burundi bwamaze gutegura abasirikare bagera ku 50,000 bashobora kwifashishwa muri uwo mugambi.
Umugambi w’u Bubiligi n’u Burundi wo gutera u Rwanda kandi uravugwamo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.
Hari kandi amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yaba ateganya kongera kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa na AFC/M23, kugira ngo na yo izakoreshwe muri uwo mugambi.
Byongeye kandi, haravugwa ko Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, Thérence Ntahiraja, amaze igihe ahuza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi, kugira ngo na bo bazifashishwe muri uwo mugambi.
Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira, nta rwego rurayatangaho ibisobanuro byeruye cyangwa ngo ruyemeze ku mugaragaro.
