Ibaruwa yuje amarangamutima Gloria Mukamabano yandikiye se wishwe muri Jenoside

 

Umunyamakuru Gloria Mukamabano yandikiye ibaruwa se, Kabano wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amubwira ko yakuze kandi amukumbura buri munsi.Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Papa imyaka 32 irashize ariko tugukumbura buri munsi. Narakuze mfite n’abana. Nakifuje ko uba warabonye abuzukuru bawe ukanabaterura.”Yakomeje avuga ati “Uyu mwaka nabwiye Mama nti ’Papa yakabaye atewe ishema nawe, warabikoze. Twararakuze.’”

Yakomeje abwira se ko u Rwanda rwahindutse ndetse ko abanyarwanda bashyize hamwe.Yagize ati “U Rwanda wari uzi rwarahindutse. Uyu munsi ni igihugu gishyize hamwe kiri gutera imbere. Turibuka. Ndagukunda Papa.”

Gloria Mukamabano ni umubyeyi w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.Mukamabano uheruka gusezera ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yanabaye umuhanzi w’indirimbo, ariko ni umwuga atakomeje kuko yahisemo gushyira imbaraga mu itangazamakuru.