Inkuru ivugwa mu Bujumbura mu gihugu cy’U Burundi irimo gukurura impaka nyinshi nyuma y’iturika rikomeye ryabereye mu kigo cya gisirikare kiri mu gace ka Musaga, rikagira ingaruka zikomeye ku basirikare n’abasivili.
Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko abasirikare babarirwa muri 40 bamaze gutabwa muri yombi, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’intwaro buri muri icyo kigo cya gisirikare, aba bose bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’iryo turika.
Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, ariko hari andi makuru atandukanye avuga ko hashobora kuba haragabwe igitero cya drone cyibasiye ububiko bw’intwaro zari zarahakusanyirijwe. Izo ntwaro bivugwa ko zari zaturutse mu bindi bigo bya gisirikare, ziteganyirijwe koherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu, ababa bagabye icyo gitero ntibaramenyekana ku mugaragaro, ibintu bikomeje gutera impungenge n’urujijo mu baturage.
Uretse abasirikare bafashwe, amakuru ava mu Burundi anavuga ko hari abaturage benshi bahitanywe n’iturika ry’ibisasu, mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye. Abatuye mu bice bikikije Musaga bavuga ko ibisigazwa by’ibisasu byageze kure cyane, aho bamwe bavuga ko byarenze intera y’ibilometero bitanu uvuye kuri Camp Base.
Ibiro ntaramakuru mpuzamahanga na byo byemeza ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uri hejuru, mu gihe abakomeretse bo bashobora kubarirwa mu magana.
Perezida Evariste Ndayishimiye, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anifuriza abakomeretse gukira vuba,yashimangiye ko igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibi bibazo no kurinda abaturage bacyo, ashimira kandi ubumwe n’ubwitange byagaragajwe n’Abarundi muri ibi bihe bikomeye.
Hagati aho, hari n’amakuru ateye inkeke y’abana benshi baburiwe irengero, nyuma yo gutandukana n’ababyeyi babo mu gihe bari bahunze birukanka bashaka kurora ubuzima bwabo.
Iyi mpanuka ikomeye ije yiyongera ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu karere, aho hakomeje kwibazwa inkomoko yanyayo y’iri turika n’ingaruka zaryo ku mutekano w’akarere muri rusange.
