Masisi yongeye kubyuka mu mwuka w’intambara nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata, humvikanye urusaku rw’amasasu mu gace ka Shoa, mu Murenge wa Osso Banyungu.
Iyi mirwano yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo, aho amakuru ava muri ako gace avuga ko yatangiye kare cyane abaturage batarabyuka.
Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byahise biteza ubwoba bwinshi n’urujijo, benshi batangira gutekereza guhunga ku bwinshi.
Amakuru yatangajwe n’urubuga ACTUALITE.CD rwegamiye kuri Leta ya Kinshasa agaragaza ko AFC/M23 ari yo yatangije igitero, igamije kongera gufata ibice bifite akamaro kanini muri Masisi.
Ibi bivugwa ko biri mu mugambi mugari w’uyu mutwe wo gukomeza kwagura ibice ugenzura muri Kivu y’Amajyaruguru, ahakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’impande zitandukanye.
Kugeza ubu, nta mibare iramenyekana y’abapfuye cyangwa ibyangiritse, ariko impungenge ni nyinshi ku baturage bashobora kongera guhunga ari benshi, cyane ko aka karere gasanzwe karazahajwe n’intambara z’urudaca.
Iyi mirwano yongeye kwerekana ko umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugikomeje kuba muke, aho abaturage bakomeje kubaho mu bwoba no mu buzima butizewe.
