Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari mu burakari bukomeye nyuma y’uko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bw’igihugu, mu gihe u Burundi bushinjwa kudatanga umusanzu uhagije mu guhangana nawo.
Mu minsi ishize, imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 yarushijeho gukaza umurego, aho uyu mutwe wigaruriye uduce dutandukanye two mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ibintu byatumye umutekano urushaho kuzamba.
Amakuru ava mu nzego zitandukanye agaragaza ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butishimiye uruhare rw’u U Burundi muri iyi ntambara, bushinja iki gihugu kudafata ingamba zihagije zo gufasha guhangana na M23, nubwo cyari cyohereje ingabo mu rwego rwo gushyigikira FARDC.
Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zagiye zisubira inyuma mu bice bimwe zari zirimo, ibintu byahaye M23 amahirwe yo kwagura ibirindiro byayo no gukomeza gufata ibice bishya. Ibi byatumye ubuyobozi bwa Congo butangira kugaragaza impungenge n’uburakari, buvuga ko hari kudahuza mu bufatanye bwari bwitezwe.
Mu bice birimo Uvira n’ahandi h’ingenzi, M23 yakomeje kugenda yigarurira uduce twinshi, mu gihe abaturage benshi bakomeje guhunga bahunga imirwano, bamwe berekeza mu bihugu bituranye birimo u Burundi.
Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi akomeje gusaba ko habaho igisubizo kirambye, harimo kongera imbaraga mu bufatanye bw’akarere ndetse n’igitutu cy’amahanga kugira ngo M23 ihagarike ibikorwa byayo.
Nubwo amahanga akomeje gusaba ibiganiro bya politiki no guhagarika imirwano, kugeza ubu intambara iracyakomeje, abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakaba ari bo bakomeje kuhagirira ingaruka zikomeye zirimo ubuhunzi, ubukene n’umutekano muke.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Congo buri gukomeza gushyirwa ku gitutu n’abaturage, basaba ibisubizo bifatika ku mutekano muke umaze igihe mu gihugu cyabo.
