Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri zaramutse zigaba ibitero by’imbunda ziremereye mu kibaya cya Ruzizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibitero byagabwe ku muhanda munini uhuza imijyi ya Bukavu na Uvira wa RN5, mu gace ka Kabunambo.
Ati: “Intambara rusange yashojwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa igeze ku rundi rwego ruhanitse ku muhanda mukuru RN5, mu kibaya cya Ruzizi. Kuva saa 6h40 za mu gitondo, ingabo zabwo zatangiye kurasa cyane hakoreshejwe imbunda ziremereye ku gace gatuwe cyane ka Kabunambo.”
AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byateje urupfu n’akaga gakomeye muri kariya gace, ndetse bituma abaturage benshi b’inzirakarengane bahunga ingo zabo.Usibye mu kibaya cya Ruzizi, AFC/M23 ivuga ko ingabo za Leta zanagabye ibitero mu duce twa Bidegu, Mikenke no mu nkengero zatwo; muri Komine Minembwe.
Uyu mutwe wagaragaje guceceka biriya bikorwa bikomeje gufata indi ntera bitemewe, ikindi bikaba bidakwiye kwihanganirwa.Wunzemo uti: “Ibyaha nk’ibi ntibikwiye kugabanyirizwa uburemere cyangwa ngo byirengagizwe n’abanyagihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga.”AFC/M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje kurinda no kurengera abaturage n’ibyaho, mu gihe bahanganye n’iterabwoba bakomeje gushyirwaho n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
