Uko byagenze kugira ngo abakinnyi ba Rayon Sports bazanywe n’ umutoza bange gukora imyitozo bitegura umukino wa Police FC mu gikombe cy’ Amahoro

 

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bivumbuye banga gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino ubanza wa Police FC wa 1/4 mu cy’Igikombe cy’Amahoro kubera kwishyuza umushahara, Abo bakinnyi ni myugariro Ramazani Tshimanga, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao na rutahizamu Bienvenu Vigninou.Aba bakinnyi ntabwo baraye bakoze imyitozo ya nyuma yabaye ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.

Aba bakinnyi bageze mu Nzove ariko banga gukora imyitozo bavuga ko batakora badahawe umushara w’ukwezi kwa Kabiri.Icyo aba bakinnyi bose uko ari bane bahuriyeho ni uko binjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2026 baje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko ubwo bari bamaze gusinya, basabye ubuyobozi ko bwabahemba ukwezi kwa Mbere bari bagiye gukora kuko ayo bari bahawe ya ’Installation’ bari bayoherereje imiryango.

Ubuyobozi bukaba bwarabikoze. Ikibazo cyaje kuvuka ubwo Rayon Sports yahembaga abandi bakinnyi.Muri iki cyumweru Rayon Sports yahembye abakinnyi bayo ukwezi kwa Mutarama (ukwa Mbere) ariko aba bakinnyi bo ntibahembwa kuko ayabo bari barayahawe mbere.Basabye ubuyobozi ko bahembwa ukwezi kwa Kabiri (Gashyantare) ariko ubuyobozi bubabwira ko bitashoboka batajya bahora bahemba bamwe abandi natahembwe.

Babwiwe ko bagomba bakwihangana kuko vuba uku kwezi kutararangira bazahemba n’ukwezi kwa Kabiri ko nabo ari bwo bazahembwa, ibintu bikajya ku murongo bakajya bahemberwa rimwe n’abandi, gusa ntibabyumva.

Amakuru kandi atugeraho avuga ko nyuma yo kwanga gukora imyitozo bahise banakurwa mu bakinnyi bakina na Police FC kuri uyu wa Kane mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro.

Ese urabona uyu mukino uza kurangira gute tangaza igitekerezo cyawe?