Ihuriro ry’ igisirikare n’ iryapolitiki rya AFC/ M23 ryashinje Ihuriro ry’ ingabo za Kinshasa kwibasira abaturage i Minembwe ,ngo zagabye ibitero bikomeye bya bombe hifashishijwe drone za kamikaze, byibasiye uduce dutuwe cyane two mu misozi ya Minembwe, birimo Gakenke, Kalingi n’ahandi hahakikije.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri huriro, rivuga ko ibi bitero byagabwe ku buryo bukabije ku baturage b’abasivili ndetse n’imitungo yabo, bikaba byaratumye haduka umwuka w’ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage batuye muri ibyo bice.
Amakuru aturuka mu baturage n’abari hafi y’aho byabereye avuga ko ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, ibitero bya drone byongeye gukaza umurego cyane cyane mu gace ka Kalingi no mu nkengero zako. Ibi bitero byakurikiwe n’urusaku rukomeye rw’ibisasu byaturikaga mu bice bituwe n’abaturage, ibintu byatumye benshi bahungira mu mashyamba cyangwa mu bindi bice biboneka ko bifite umutekano.
Abaturage bo muri utwo duce bavuga ko ibitero byibasira cyane amazu y’abaturage, amatungo ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byari bisanzwe bibatunze. Bamwe muri bo bavuga ko batunguwe n’uburyo drone zagendaga zigaba ibitero mu masaha ya mugitondo, igihe abantu benshi baba bari mu mirimo yabo ya buri munsi.Ihuriro rya AFC/M23 rivuga ko ibi bitero byibasira nkana abasivili, rikabifata nk’ibikorwa bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara. Rivuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza guteza umutekano muke mu karere, ndetse bikarushaho kongera umubare w’abaturage bava mu byabo bagahungira mu bindi bice.
Mu rwego rwo guhangana n’ibi bitero, AFC/M23 ivuga ko ingabo zayo ziri ku rugamba mu duce dutandukanye kugira ngo zirinde abaturage, zishimangire umutekano mu bice ivuga ko yamaze kubohora, ndetse no guhosha ibitero ivuga ko byagabwe n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.Akarere ka Minembwe n’imisozi y’i Mulenge kabaye indiri y’imirwano mu myaka myinshi ishize, aho ingabo za leta ya RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye zirimo Wazalendo, ndetse n’indi mitwe yabanyamahanga, bahanganye na AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho. Iyi mirwano imaze igihe kinini ituma abaturage b’akarere bahora mu buzima bwo guhunga, kubura ibibatunga no kubaho mu bwoba bukabije.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drone mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Congo ari ikimenyetso cy’uko iyi ntambara igenda ifata indi ntera, kuko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mirwano rishobora kongera ubukana bwayo ndetse rikagira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.
Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri utu duce, imiryango mpuzamahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba impande zose zirwana kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, no gushaka inzira y’ibiganiro ishobora gutuma amahoro arambye agaruka mu Burasirazuba bwa RDC.
