AFC/ M23 yongeye kwigarurira uduce dukomeye muri Kivu y’ Amajyepfo nyuma y’ imirwano ikomeye

 

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryigaruriye uduce duherereye muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse na FDLR.

Uduce twigaruriye na AFC/M23 ni Marundi na Katala n’uduherereye munkenkengero zatwo, two ku muhanda ugana mu gace ka Burhinyi, kamwe mu duce tugize Teritwari ya Mwenga. Iyi mirwano yabaye nyuma y’uko ingabo za AFC/M23 zisubije inyuma ingabo za Leta ya Kinshasa n’abambari bazo zari zimaze iminsi zigenzura utu duce.

 

Amakuru yizewe aturuka mu baturage ndetse no mu bagenzura iby’umutekano muri aka gace avuga ko imirwano yakomeje no kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06/03/2026, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR zikomeje guhangana n’ingabo za AFC/M23 mu nkengero za Burhinyi.

 

Utu duce twafashwe ahanini dutuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abashi, batuye mu misozi iherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’Umujyi wa Bukavu.

Amakuru ava muri ako gace asobanura ko umuntu uvuye mu Mujyi wa Bukavu yerekeza mu majyepfo agana iburengerazuba ari bwo agera mu gace ka Burhinyi, aho ubu imirwano iri kubera. Aka gace gafite akamaro kanini mu bijyanye n’ubwikorezi n’ubucuruzi kuko gahuriza hamwe imihanda igana mu bice bitandukanye bya Mwenga ndetse no mu misozi igana mu Mujyi wa Uvira.

 

Kongera gukara kw’imirwano mu Ntara zombi za Kivu,Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bije nyuma y’uko ingabo za Leta ya Congo zimaze iminsi zigaba ibitero mu bice bitandukanye birimo Minembwe, inkengero zaho ndetse na Mikenke.Nyuma y’ibi bitero, AFC/M23 yatangaje ko igiye gusubiza inyuma ingabo za Leta aho ziri hose mu bice byagenzurwaga n’uwo mutwe. Ni muri urwo rwego hatangiye ibikorwa by’imirwano bigamije kwigarurira ibice bishya haba muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo.