Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abasirikare bawo bo mu mutwe w’abakomando I bajya kurasa i Kisangani, mbere yo gusubira mu birindiro byabo nta wubaciye iryera, aya makuru yemejwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr Oscar Balinda.
Dr. Balinda mu mugambo ye yagize ati: “AFC-M23 ifite amatsinda y’abakomando ajya hafi ya Kisangani, akagaba ibitero bigamije kuburizamo umugambi wo guhungabanya ibice igenzura.”Yunzemo ati: “Ingabo z’abakomando zigenda amanywa n’ijoro, zijya gukora akazi zarangiza zikagaruka. Rero baragiye barakora, barangije baragaruka. Iryo terabwoba ni ryo dushaka guhagirika kugira ngo twubahirize agahenge, dusubire ku meza y’ibiganiro, tugere ku mahoro arambye.”
Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe ni bwo ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwatangaje ko ikibuga cy’indege cya Bangoka cy’i Kisangani cyongeye kugabwaho igitero cya drone, ndetse ko hari enye muri zo zashoboye guhanurwa.
AFC/M23 ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, yavuze ko ingabo zayo ari zo zarashe kuri kiriya kibuga, muri Operasiyo yasize harashwe drone zarimo zitegura guhaguruka zigiye kugaba ibitero ku baturage ndetse no ku birindiro byayo.Ati: “Nyuma y’intambara twashojweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ihuriro AFC/M23 riramenyesha Abanye-Congo ko ingabo z’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Kinshasa zikomeje gusuka amabombe nta kurobanura mu bice bituwe cyane n’abaturage, by’umwihariko zikoresheje za drone, mu mugambi w’iterabwoba ugambiriye kwibasira abaturage b’inzirakarengane.”“Mu gusubiza kuri iki kibazo gikomeye cy’umutekano, ingabo zacu zari ziri mu nkengero z’umujyi wa Kisangani zakoze igikorwa cyihariye cyo kuburizamo no gusenya drone ziteguraga koherezwa kwica abaturage no kugaba ibitero ku birindiro byacu. Iki gikorwa kiri mu nshingano zacu zo kurinda abaturage b’inzirakarengane.”Ku itariki ya 1 Gashyantare kiriya kibuga na bwo cyari cyagabweho ibitero bya drone, ndetse na bwo AFC/M23 yemeje ko ari yo yari yabikoze, inavuga ko yashoboye gusenya ikigo ingabo za Leta ya RDC zifashishaga mu kugaba ibitero byo mu kirere.
