Ngiyi impamvu isigaye ituma abagore bo mu Karere ka Rubavu baca inyuma abagabo babo bashatse bakunda

Ifoto yakoreshejwe n’ iya BTN tv

Mu Karere ka Rubavuva haravugwa inkuru ikomeje kujye igarukwa n’ abantu benshi batandukanye nyuma y’uko bamwe mu bagabo bo muri Kano Karere ,mu Murenge wa Cyanzarwe, aho bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abagore babo babaca inyuma kubera ko batunyurwa mu buriri (kutabahaza) mu gikorwa cyabakuze.

Umwe mu bagabo waganiriye na BTN TV dukesha aya makuru yagize ati:”Wenda niba ntageza aho abandi bagezaga, simugerere ku ngingo ashaka, none se yaciye inyuma atarangaye?”

Yakomeje avuga ko afite umugore basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2027 ariko ubu yarahukanye kubera kugirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.Ati:”Njye tuvugana mfite umugore twasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu amaze amezi 10 iwabo yarahukanye kandi yantanye abana 4. Impamvu yatumye yahukana n’uko twagiranye amakimbirane nyuma nza kumufata ari gusambana ahita agenda.”

Avuga ko ubu yababarira umugore we kuko hari n’abandi baca abagabo babo inyuma kandi ubuzima bugakomeza ariko bakarera abana. Ati:”Aramutse yisubiyeho akareka ubusambanyi namubabarira ariko akaza akarera abana.”

Ku ruhande ariko hari abagabo bavuga ko abashakanye baba bakwiye kunyurwa n’uko basanze bagenzi babo buri umwe akishimira mugenzi we kuko abantu bose atari bamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honore, avuga ko abashakanye baba bakwiye kunyurwa n’abo bashakanye kandi bakizerana kugira ngo bagire urugo rwiza.

Yagize ati:”Iyo umuntu ageze aho guca inyuma umugabo we numva ko aba atanyuzwe n’uwo bashakanye kugeza aho ashobora no kumuca inyuma.”

Yakomeje avuga ko hakwiye ubukangurambaga kugira ngo abantu bige umuco wo kunyurwa n’abo bashakanye kandi bakizerana.Guca inyuma uwo mwashakanye bigira ingaruka zitandukanye ku muryango kuko bituma usenyuka, kubana mu makimbirane ahoraho ndetse n’abana bakagerwaho n’ingaruka zitandukanye z’igihe kirekire.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ryasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa Kane, tariki ya 27 Nzeri, ingingo yaryo 136 yerekeye ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa, ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.