Hagiye gutangira  gupimwa DNA test ku mwana ukiri mu nda_ Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iki kigo kiri mu nyigo yo gutangira gupima uturemangingo ndangasano (DNA test) ku mwana utaravuka (ukiri mu nda ya nyina) hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka NGS (Next Generation Sequencing).

Ibi yabitangaje mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahurwa y’abanyamakuru yari amaze icyumweru cyose (Kuva ku wa 19 Mutarama 2026 kugera ku wa 23 Mutarama 2026) abera ku biro by’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Rwanda Forensic Institute, biherereye Kacyiru.

Yavuze ko aya mahugurwa yari agenewe abanyamakuru, azabafasha mu gutara no gutangaza amakuru arebana n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Uretse kuba ashimira Leta y’u Rwanda yarashoye akayabo mu kuzana imashini zigezweho zifashishwa mu gupima ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa yavuze ko iki kigo gikomeje kwaguka no kwagura imikorere yacyo aho ubu bateganya gutangira gupima uturemangingo ndangasano (DNA test) ku mwana utaravuka (ukiri mu nda ya nyina) hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka NGS (Next Generation Sequencing).

Yagize ati: “Mu bukangurambaga twakoze umwaka ushize twarabivuze. Ndagira ngo mbabwire ko iryo koranabuhanga ryamaze kugera aha, amahugurwa ararangiye ubu. Turi gukora ipima ry’ibanze kugira ngo uburyo tuzakoresha bube bwizewe ibyitwa Method validation.”

Yakomeje asobanura ko ibiciro byo gupima uturemangingo ndangasano tw’umwana utari wavuka bitari byajya hanze kuko hakiri gukorwa igerageza kugira ngo babanze bashyire ku murongo ibikenerwa byose hanyuma abe ari byo baheraho bagena igiciro.

Ati: “Ibiciro ntabwo turabishyiraho ubu kuko bigendana n’ibyo washyizemo. Turimo dukora iby’ibanze kugira ngo turebe ibizajyamo hanyuma dushyireho ibiciro ariko nk’uko mubizi, Umunyarwanda aba afite nkunganire.”

Akomeza agira ati: “Ni byo turimo, kubera ko dufite uburyo budufasha mu gushyiraho ibiciro nyuma yo kureba ibyinjiramo byose. Umwanya, amazi, ibijyanye n’umushahara w’ubikora, amashanyarazi, ibinyabutabire bikoreshwa, inyungu yo kugira ngo imashini nisaza tuzayisimbuze…”

Uretse iyo mashini iri kugeragezwa bwa nyuma kugira ngo itangire akazi kayo, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa ahamya ko iki kigo kimaze kugira uruhare runini mu gutanga ubutabera ndetse no kugabanuka kw’ibyaha byakorwaga kuko ubu buri wese aba azi ko ibimenyetso bizagaragara uko byagenda kose.

Rwanda Forensic Institute (RFI) itanga serivisi zitandukanye zishingiye ku bumenyi bwa siyansi mu gufasha inzego z’ubutabera zirimo gusesengura ADN mu kumenya inkomoko y’abantu no kwemeza isano iri hagati y’abakekwaho icyaha n’ibimenyetso byabonetse, gupima icyateye urupfu, gusesengura ibimenyetso by’ibikoresho byakoreshejwe mu byaha harimo intwaro (Forensic ballistics), gusesengura ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge (Forensic chemistry and toxicology);

Gusesengura inyandiko n’imikono (Forensic document examination), gusesengura ibimenyetso by’ikoranabuhanga n’itumanaho birimo telefoni na mudasobwa (Digital forensics), gusesengura ibimenyetso by’inkomoko y’ibiturika (Fire and explosives analysis), ndetse no gutanga ubujyanama n’amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibimenyetso bya gihanga mu manza, byose bigamije gutuma ubutabera bushingira ku bimenyetso bifatika kandi byizewe.