Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye, bahabwa ayisumbuyeho

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye, bahabwa ayisumbuyeho.Ni impinduka zatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.
Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bari bafite ipeti rya Colonel, bahawe irya Général de Brigade.

Hazamuwe kandi abasirikare 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa irya Colonel ndetse abandi 253 bari bafite ipeti rya Major, bahabwa irya Lieutenant Colonel.Abakuwe ku ipeti rya Captaine, bahabwa irya Major ni 79, mu gihe abavuye ku ipeti rya Lieutenant bajya ku rya Captaine ari 299.

Abasirikare 11 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant, bajya ku rya Sergeant Major. Abandi 2.296 bahawe ipeti rya Staff Sergeant, bavuye kuri Sergeant.Abavuye ku ipeti rya Caporale, bahabwa irya Sergeant ni 10.260, ni mu gihe abavuye kuri Private baba Caporale ari 7.822.