Abantu 36 bamaze gupfira mu mirwano ya FARDC na Wazalendo

Abantu 36 bapfiriye mu mirwano yahanganishije Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe igize ihuriro Wazalendo muri teritwari ya Uvira, abandi 19 barakomereka.Iyi mirwano yabereye mu gace ka Sange kamaze iminsi kagenzurwa n’Ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo; byose byifatanya mu kurwanya ihuriro AFC/M23.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo imaze iminsi iberamo imirwano ikomeye. Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC riri ku gitutu cyinshi bitewe no gutakaza ibice byinshi birimo Katogota, Rurambo, Luvungi, Luberizi na Bwegera.Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko ku wa 7 Ukuboza 2025, Ingabo za RDC zahungaga urugamba, zageze muri Sange, zishaka gukomezanya intwaro n’ibindi bikoresho mu mujyi wa Uvira, Wazalendo barabyanga.

Wazalendo yifuzaga n’iyo ingabo za RDC zahungira mu mujyi wa Uvira, zigomba gusiga intwaro n’amasasu zifite kugira ngo ibyifashishe mu guhangana na AFC/M23.

Habayemo gushyamirana gukomeye, impande zombi zitangira kurwana. Ni bwo bamwe mu mpande zihanganye barekuye igisasu, cyica abantu 36 barimo abasivili n’abasirikare, abandi 19 barakomereka.Urubuga SOS Medias rw’Abarundi rwatangaje ko mu bapfiriye muri iyi mirwano harimo abasirikare barindwi b’u Burundi.