Umwana uri munsi y’ imyaka 18 yahawe amafaranga yo kugura umwenda w’ ishuri aho kuwugura ayishyura lodge birangira bayimusambanyirijemo

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yahishyuye ko hari umwana uri munsi y’imyaka 18 wiga kuri kimwe mu bigo by’i Kigali wasambanyijwe bitewe n’igihano ababyeyi bamuhaye gituma abandi bamuserereza, aho gutaha ahitira muri ‘lodge’.

Mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025, Dr. Murangira yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari aho rikorwa rigizwemo uruhare no kudakenga kw’ababyeyi.Ni ubutumwa bwahuraga kandi n’iminsi 16 igihugu kirimo yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Yatanze ingero zirimo urw’umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 18 wiga mu Mujyi wa Kigali wasambanyijwe n’umuhungu umuruta bitewe n’igihano iwabo bamuhaye.

Yavuze ko byatangiye ku mugoroba umwe abana bavuye ku ishuri maze wa mwana w’umukobwa basaza be basanga ahagararanye n’umuhungu ku muhanda. Basaza be ngo bageze mu rugo bamuregera ababyeyi na bo baza kumuha igihano ari cyo cyabaye intandaro y’ibibi byose byakurikiyeho.Ati “Ababyeyi be baravuze bati ‘wowe igituma wirata ni iyo misatsi yawe n’utwo tujipo tugufi’. Guhera uyu munsi uwo musatsi tugiye kuwogosha, barabikora koko asigarana uruhara. Bukeye bamuha 6.000 Frw ngo najye kugura ijipo ndende kandi ntayice.”

Yakomeje ati “Umwana bwarakeye ageze ku marembo y’ishuri abandi bamuha inkwenene ikigo cyose bati ‘ushobora kuza ku ishuri gute n’urwo ruhara?’. Umwana agize ipfunwe ntiyajya mu ishuri ahita ahamagara wa muhungu w’inshuti ye babonanye ngo aze amubwire ibimubayeho.”

Dr. Murangira yavuze ko wa muhungu yabwiye uwo mukobwa ko nta mafaranga afite yo kuza aho ari, noneho wa mukobwa kuko yari agifite ya mafaranga yo kugura ijipo akuraho itike amusanga i Nyamirambo.Ati “Yagezeyo umuhungu amubaza impamvu atagiye ku ishuri undi ati ‘ngwino dushake ahantu hiherereye mbikubwire’. Baragiye bajya muri ‘lodge’ ngo baganiriremo kandi uwo muhungu ni mukuru, undi yari ataruzuza imyaka 18. Byarangiye amusambanyije kuri ya 6.000 Frw, umukobwa ni we wishyuye 5.000 Frw bya ‘lodge’, 1.000 Frw ayakoresha mu matike.”

Uwo mukobwa yatashye bwije asanga ababyeyi bahangayitse kuko no ku ishuri bari bamenye ko yahavuye kare bakeka ko yaba yasambanyijwe, bamujyanye kuri Isange One Stop Center basanga ni byo, nyuma na RIB ikora akazi kayo ita muri yombi wa muhungu.

RIB yavuze ko uwo muhungu na we kuba uwo mwana yaramwizaniye bitamwemerera kumusambanya kuko yari mukuru agomba kwirinda kugwa mu cyaha.RIB yaboneyeho gukebura ababyeyi batanga ibihano badashyizemo inyurabwenge ku bana babifatira.Dr. Murangira ati “Niba uhana umwana umuhanana ibikomere wenda ufite uri gukosa rwose. Ese ubwo ntutanga ibihano ushingiye ku bikomere ufite ugasanga uramubwira ngo uzaba indaya n’ibindi. Umwana akwiye guhanwa mu buryo bumwereka ko umufitiye umutima w’urukundo. Kuko hari ibihano bitera abana kugumuka kandi uba ugomba kumuhana unamubera urugero rwiza.”