Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro, bituma umubare w’abakurikiranywe ugera kuri batanu.
Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wahamije ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025 aribwo bataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.Ati “Ni byo bafashwe bakurikiranywe bafunze.ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza dukore iperereza uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa”.
Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kuri iki cyaha nyuma y’ikirego cyatanzwe na Yampano ku wa 9 Ugushyingo 2025.Ku ikubitiro hahise hatabwa muri yombi Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 hakurikiraho Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.
KJohn na Pazzo Man bo dosiye yabo iherutse gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, ni mu gihe iperereza rigikomeje ngo uwagize uruhare mu ikwirakwira ry’aya mashusho abiryozwe.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho.Ibi bisobanuye ko kugeza ubu abagera kuri batanu bamaze gutabwa muri yombi muri dosiye yo gukwirakwiza ayo mashusho.
