Umuvugizi w’igisirakare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Général-Major Sylvain Ekenge yemeje ko hari abasirikare bakuru mu gisirikare cy’Igihugu bafunze aho bakurikiranweho ibyaha birebana n’umutekano w’igihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarutse ku muteka w’igihugu byumwihariko agace k’Iburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo ahari urumba rukomeye rwo kurwanya umutwe wa M23.
Ekenge yagize Ati: “Ni ukuri, ba Ofisiye Jenerali benshi, na ba Ofisiye Bakuru batawe muri yombi, ariko byabaye kubera ibikorwa bikomeye bijyanye n’umutekano wa Leta.”Ekenge yavuze ko igihe cyo kubafunga cyongerewe bikurikije amategeko, bisabwe n’ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe iperereza, Ati:”Bashyizwe ahantu bagenzurwa, bafunzwe mu buryo bwemewe. Bahabwa uburenganzira ariko bakagenzurwa.”
Umuryango, Fondation Bill Clinton pour la Paix (FBCP), uheruka gutangaza ko ba Jenerali 21 ba FARDC ari bo bafunzwe nubwo nta mubare uzwi wanyaho mangingo aya w’abamaze kwisanga mu gihome. Amakuru yemeza ko abafunze barimo Jenerali Tshiwewe Songesha Christian wahoze ari umukuru w’ingabo za RDC, Jenerali Franck Ntumba wahoze ari umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, Lt. Gen Pacifique Masunzu wahoze akuriye zone ya gatatu ya gisirikare, Général-Major John Tshibangu n’abandi.
